Yanditswe Wednesday , Tariki, 7 October 2015. saa 12:03:00 na Christophe Hitayezu

Uko imyaka igenda ishira indi igataha ni ko iterambere ry’isi rigenda rikataza, hakorwa ibintu bitandukanye binibazwaho cyane n’ikiremwa muntu cyane ko byinshi byadukanwa n’ikoranabuhanga bigenda bigaragaza ko bizanasimbura abantu mu nshingano zabo.

Nyuma yo gukora indege zitwara, n’ibi robo bizajya byifashishwa mu ntambara, ubu hadutse irobo (robot) izajjya yifashishwa mu mibonano mpuza bitsina gusa ubu iyamaze gukorwa ni ingore.

Iyi robo yahawe akazina ka Roxxxy, ni izina rya Robo y’ingore izajya ikorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo, ndetse ngo nayo izajya igira ubushake nk’ubwo abantu bitegura guhuza ibitsina bagira.

Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y’Isi, hakozwe Robo igahabwa ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Mu mpera z’uyu mwaka wa 2015, nibwo Roxxxy izatangira gucuruzwa mu Bwongereza n’ubwo inzobere mu bya siyansi zidashyigikiye iri koranabuhanga rigezweho. 

Roxxxy ishobora kugabanya umubare w’abaguyaguyaga inkumi

Roxxxy ngo izi ibishimisha umuntu ikamenya n’ibyo adakunda mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, izi gukurikirana ikiganiro kandi ikamenya kuguyaguya uwo bari kumwe .Nk’uko urubuga rwa 7sur7.be dukesha iyi nkuru rukomeza rubivuga, iyi robo nayo ngo igira ubushake bwo gutera akabariro. 

Abantu bafite imyizerere itandukanye ya gikirisitu bafashe iki gikorwa nk’amahano agaragaza iminsi ya nyuma ndetse banagaragaza ko ari ikimenyetso cy’uko ikibi gikomeje kugariza isi bityo hakaba hakenewe kurushaho kwegera Imana.

Igorora Dieudonne Iritararenga