Published Thursday , on 30 November 2017, 22:32:59 by Christophe Hitayezu

kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo, Ihuriro ry’ubushakashatsi kuri politiki z’ubukungu mu Rwanda, EPRN, ryahembye bamwe mu rubyiruko rwiga muri za Kaminuza rwakoze neza ubushakasha ku ruhare rwarwo mu ntego z’iterambere z’ikinyagihumbi (SDGs), gusa runavuga ko ubushakashatsi bwaryo butanoze neza kubera imbogamizi zimwe na zimwe rugihura na zo.

Isimbi Shemusa uri gusoza amaso ye muri Kaminuza, yakoze ubushakashatsi ku byo kurya usanga byangirika haba mu ma resitora ndetse no mu ngo, ni ubushakashatsi bwatumye aba uwa gatatu.

Mu bushakashatsi yakoze agaragaza ko kwangiza ibiryo ari ikibazo ndetse biri no mu byabangamira intego z’ikinyagihumbi hatagize igikorwa, yagize ati “Nerekanye ko hari ikibazo cyo kwangiza ibiryo, hari n’ubundi bushakashatsi bwakozwe muri Amerika bugaragaza ko ku munsi hatakazwa amadolari ibihumbi 80 mu biryo byangirika, hagomba kugira igikorwa umuco wo kwarura ibyo utamara ugacika kuko birababaje kuba dutaka inzara nyamara ugasanga n’ibyo bike dufite tubyangiza.

Buri wese uri mu marushanwa yabanje kumurikira abagize akanama gatanga amanota ubushakashatsi yakoze

Nsabimana Aphrodis uri gusoza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu burezi ari nawe wabaye uwa mbere akegukana ibihumbi Magana atatu by’amafaranga y’u Rwanda, yakoze ubushakashatsi ku ruhare rw’abafite ubumuge mu kugera ku ntego z’ikinyagihumbi, agaragaza ibyo bashoboye n’imbogamizi bagihura na zo ndetse n’ibikwiriye gukorwa.

Urubyiruko ruri muri EPRN rwari rwitabiriye iki gikorwa

Umuyobozi mukuru wa EPRN, Kwizera Seth avuga ko iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’urubyiruko rukora ubushakashatsi, yagize ati "Mu nshingano za EPRN harimo no kubaka ubumenyi n’ubushobozi by’abashakashatsi bacu, iyo ujya kubaka iterambere ni ngombwa gushyira ingufu mu bato, urubyiruko rukiri mu mashuri tubabonamo inyungu nyinshi cyane ku gihugu, iyo ubahaye ubumenyi uba urimo urubaka ejo hazaza h’igihugu"

Gusa avuga ko hakiri imbogamizi aba bashakashatsi bahura na zo zirimo n’imibare nyayo kandi igezweho atari imaze igihe, yagize ati "Ubushakashatsi bakoze ni bwiza, gusa ikibazo kiracyari ukubona Data (imibare), yego ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare kigira Data ariko ntibiragera aho bishimishije, mwabibonye mu bushakashatsi bakoze Data nyinshi bazikuye mu bigo mpuzamahanga nka IMF, Banki y’Isi n’ibindi, kuki twe tutazigira mu Rwanda?".

Ibindi bibazo bafite avuga ko ari ubushobozi, kuko niba bisaba kujya mu byaro gukora ubushakashatsi nko ku bukene cyangwa imibereho y’abaturage, bizasaba amafaranga nabyo bikaba ari imbogamizi zituma ubu bushakashatsi butaba bunoze 100% kuko avuga ko bugiye kunononsorwa n’inzobere bukazashyirwa ahagaragara mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Inzobere zirimo abarimu muri Kaminuza nibo batangaga amanota

EPRN ifite urubyiruko rugera kuri 400 mu makaminuza yose mu Rwanda ikorana nabo umunsi ku munsi ihugura uburyo bwo gukora ubushakashatsi.