Yanditswe Saturday , Tariki, 8 July 2017. saa 23:19:00 na Christophe Hitayezu

Nk’uko byagaragajwe mu nteko rusange idasanzwe y’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2017, ngo aka kazi karacyarimo ibitinza serivisi abagakora bakwiye kuba bihutisha birimo ahanini ibyangombwa basabwa baba bagomba gukura mu nzego zitandukanye bakorana ndetse na zimwe mu manza ziba ziciwe nabi.

Me Kanzayire Yvonne, ni umwe mu bahesha b’inkiko uhamya izi nzitizi, agira ati “Kugirango umuhesha w’inkiko ashyire mu bikorwa icyemezo cy’urukiko akorana n’inzego zitandukanye zirimo ikigo cy’ubutaka, Polisi ndetse n’inkiko, imwe mu mbogamizi tugira ni nk’igihe urukiko rufashe icyemezo usanga gushyira mu bikorwa bidashoboka cyangwa biruhanyije cyane bikaba byanagushora mu manza wazitsindwa ugacibwa indishyi, ugasanga urahanwe kandi nta tegeko wishe dore ko urubanza rwaburanishijwe umuhesha w’inkiko icyemezo kitajuririrwa nabyo ubwabyo kikaba ari ikibazo”.

Akomeza avuga ko ku bijyanye na Polisi nabwo hari ubwo wandikire umwe akakubwira ngo uzandikire undi, cyangwa se bakakubwira ngo genda uzagaruke, ati “ ukibaza ngo nzagaruka kugeza ryari, gusa twumvikanye ko bagiye kunoza imikoranire bagashyiraho iminsi ntarengwa”.

Me Hategekimana Samuel we agira ati “Hari aho umuntu aburana nk’ikintu akagitsindira byaramufashe nk’imyaka ibiri cyangwa inarenga, yajya no kurangirizwa urubanza bikamufata ikindi gihe kirekire kitari ngombwa, twifuza rero ko hagakwiye gukurwaho inzira zose z’isiragira zituma umuhesha w’inkiko ajya gushaka ibi na biriya mbere yo kwinjira mu irangizarubanza nyiri izina.”

Me Hategekimana Samuel avuga ko bagihura n’imbogamizi
Me Hategekimana avuga ko ibi bibabangamira mu mitangire ya serivisi, kandi ko atari ibintu byiza ku ishusho y’ubutabera, akavuga ko serivisi z’amategeko zitakabaye zitinda kuko ubu atari bya bihe byashize aho umuntu yasiragizwanaga impapuro zikarinda zimucikiraho.

Ibi kandi binemezwa na Me Habimana Vedaste, umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga, PBA, uvuga ko bimwe mu byangombwa abahesha b’inkiko basabwa bigira uruhare mu itinzwa rya serivisi, agira ati “…, nk’urugero, niba harafatiriwe umutungo utimukanwa kugirango ubashe kugurishwa muri cyamunara, hagomba icyemezo cy’urukiko, birumvikana rero niba ugomba gusaba icyemezo umuntu kugirango ukore inshingano zawe, hari igihe rimwe na rimwe atakiguha mu gihe wagishakiraga, rimwe na rimwe bigatinza ubutabera bwagombaga gutangwa, hari n’ibindi byemezo binyuranye bisabwa ariko twabiganiriyeho muri iyi nama kandi bizakomeza gushakirwa umuti hagamije kugirango ubutabera butangwe neza”.

Me Habimana Vedaste, umuyobozi mukuru wa PBA
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, yijeje aba bahesha b’inkiko ko ibibazo bahura nabyo bizakomeza kugenda bishakirwa umuti, ariko anabasaba kubahiriza itegeko igihe bari mu kazi, abasaba kwirinda icyo aricyo cyose cyabagusha mu makosa no kurangwa n’ubunyangamugayo kuko akazi kabo atari impuhwe baba bagiriye abaturage ahubwo ari inshingano”.

Minisitiri Busingye yabasabye kurangwa n’ubunyangamugayo bakirinda ruswa n’ibindi bibangiriza isura
Urugaga ry’abahesha b’inkiko b’umwuga ubu rugizwe n’abagera kuri 403 mu gihe mu myaka 4 ishize bari 50 gusa, ibi Minisiteri y’ubutabera ikaba isanga ari ibyo kwishimirwa dore ko byafashije abahesha b’inkiko kurushaho gukorana ubunyamwuga.

Abahesha b’inkiko b’umwuga mu nama y’inteko rusange idasanzwe
Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ni umuntu wese wemerewe n’itegeko gukora umurimo wo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inkiko n’izindi nyandikompesha ziriho inyandikompuruza, no gukora indi mirimo ijyanye n’Ububasha bwe, ariko akaba yarabigize umwuga.