Published Wednesday , on 22 November 2017, 00:45:33 by Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo, mu nama y’iminsi 2 ihuza abadepite bagize Inteko zishinga Amategeko ku rwego rw’akarere ka Afurika y’Uburasirazuba iteraniye i Kigali, harigwa ku cyakorwa kugira ngo ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa kibonerwe umuti urambye.

Umuyobozi ushinzwe imirire muri FAO ku rwego rwa Afurika y’Uburasirazuba, Dr Dia Sanou, yavuze ko ahanini byagiye biterwa n’umutekano muke n’izuba ryinshi.

Dr. Sanou yagize ati “Byagaragaye ko akarere ka Afurika y’Uburasirazuba ari kamwe mu turimo ibibazo by’ibiribwa no kugwingira kw’abana, ariko usanga biterwa n’umutekano muke, amapfa, ikindi gikomeye cyane ni nkongwa imaze iminsi yarayogoje aka karere.”

Raporo yagaragaje ko kugeza ubu muri ako karere kugwingira kuri kuri 36%, akavuga ko nka FAO bari kugerageza guhuza Inteko zishinga Amategeko z’ibyo bihugu kugira ngo bagire umusanzu batanga ku gukemura icyo kibazo.

Iyi nama yitezweho kumva kimwe uruhare rw’abadepite mu kwihaza mu biribwa

Depite Nyirarukundo Ignatienne, Perezida wa Komisiyo y’ubuhinzi n’ibudukikije mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, avuga ko hakwiye gushyirwa ingufu mu kongera umusaruro, abafite ubushobozi bagahabwa ubutaka bugari ku masezerano runaka y’igihe kirekire bagakoresha imashini hakaboneka umusaruro uhagije, akomoza kandi no ku bishanga biri hirya no hino mu gihugu usanga bitabyazwa umusaruro nyamara byagafashije mu kuwuzamura.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Donatille Mukabalisa, yavuze ko nk’Inteko bagiye kurushaho gushishikariza abaturage kugira ngo ikibazo kiranduke.

Yagize ati “Imirire mibi ni ikibazo kigaragara mu baturage ariko hari ingamba zafashwe, ariko nanone zikwiye kongerwamo imbaraga mu gihugu cyacu. Nk’abagize Inteko Ishinga Amategeko rero tukaba dukomeza gushyiramo imbaraga kuko iki kibazo ntabwo gisaba ibintu by’amikoro menshi cyane, bisaba kumva icyo ugomba gukora kugira ngo ukirandure.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa, FAO uyu mwaka wa 2017, bugaragaza ko muri Afurika y’Uburasirazuba ari ho hagaragara ikibazo kinini cy’ibiribwa bidahagije no kugwingira kw’abana.

Raporo y’ubu bushakashatsi igaragaza ko abantu basaga miliyoni 38 mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba bashonje naho abana bangana na miliyoni 1,7 bagwingiye.

Inagaragaza kandi ko Afurika y’Uburasirazuba iza imbere muri Afurika mu kugira ikibazo cy’imirire mibi kuri 33.9%, Afurika y’Amajyaruguru, 8.3%, Afurika yo hagati, 25.8%, Afurika y’Amajyepfo 8.0%, naho Afurika y’Uburengerazuba ikaba iri kuri 11.5%.

Iyi nama yitabiriwe n’abadepite baturutse mu bihugu 8 birimo u Rwanda, Kenya, Tanzania, Djibouti, Uganda, South Sudan, Ethiopia na Haiti.