Yanditswe Thursday , Tariki, 2 November 2017. saa 18:33:47 na Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya mbere Ugushyingo, i Kigali hateraniye inama yo kurebera hamwe niba ibitekerezo byatanzwe n’abahinzi byaritaweho mu mbanzirizamushinga ya gahunda ya kane y’imbaturabukungu (PSTA4), ahagaragajwe ko hari ingufu zirimo abashakashatsi n’abanyeshuri batifashishwaga bityo ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi bigaharirwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’ibigo biyishamikiyeho gusa.

Muri iyi mbanzirizamushinga hemejwe ko amashuri makuru cyane cyane ari mu bice by’icyaro azifashishwa mu iyamamazabuhinzi kandi abashakashatsi muri za kaminuza nabo bagatanga umusaruro ku bushakashatsi ku buhinzi ntibiharirwe gusa inzego zishinzwe ubuhinzi.

Dr. Semwaga Octave, umuyobozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe gutegura gahunda, yagaragaje ko PSTA4 ishingiye kuri gahunda enye zirimo iyamamazabuhinzi no guhanga udushya, kobonera umusaruro isoko no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi ndetse no kongera umusaruro no kwigira, izi nkingi yasobanuye mu magambo make akaba yaravuze ko zikubiye mu gitabo cy’amapaji asaga 110 cyiri kunozwa kugeza tariki 15 Ugushyingo 2017.

Dr. Semwaga Octave ageze ku bahinzi n’abahagarariye amakoperative n’amashyirahamwe y’ubuhinzi ibizibandwaho muri PSTA4

Guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ikoranabuhanga mu buhinzi, guhuza ubutaka no guhererekanya amakuru hagati y’abahinzi nabyo bikaba biri mu bizibandwaho.

Abahinzi batoranyijwe kungurana ibitekerezo bari bahuye tariki ya mbere Kamena 2017, kuri uyu wa mbere Ugushyingo berekwaga ibyashyizwe muri iyi mbanzirizamushinga ndetse ko n’ibitekerezo byabo byagendeweho.

Ingingo ku yindi abitabiriye iki gikorwa bagiye bayemeza, ibyo babona bibura babyongeramo kandi bizezwa ko nabyo bizashyirwamo kugirango ubuhinzi bw’u Rwanda burusheho guteza imbere ubukora.

Abitabiriye inama bose bemeje ibikubiye muri iyi mbanzirizamushinga ndetse banashima ko bahawe umwanya uhagije wo kugira uruhare mu itegurwa ry’iyi gahunda.

Murebwayire Christine uhagarariye ubuhinzi mu rugaga rw’abikorera, PSF, yijeje Minisiteri n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwo (FAO) ryagize uruhare mu itegurwa ry’iyi gahunda ko bazafatanya kandi ko ishyirwa mu bikorwa rizaba ryiza.

Yagize ati "Iyi gahunda ni iyacu nk’abahinzi kuko tutayigize iyacu yahera mu bitabo gusa".

Dr. Otto Vianey Muhinda, umuyobozi wungirije uhagarariye FAO mu Rwanda, yashimye uruhare rw’abahinzi muri iyi gahunda kandi abasaba ubufatanye hagati yabo bugamije guteza imbere ubuhinzi n’ubukora.

PSTA ni gahunda ya Leta y’imbaturabukungu y’imyaka 6, iyi ya Kane ikaba yarateguwe na FAO ku nkunga y’amafaranga y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi (EU).