Published Monday , on 1 January 2018, 15:23:00 by Christophe Hitayezu

Ku cyumweru tariki 31 Ukuboza 2017, mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe siporo rusange yiswe “Ngoma Car Free Day” izajya iba buri kwezi. Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Ibitaro Bikuru bya Kibungo cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ab’Akarere ka Ngoma, abakozi b’ibitaro ndetse n’abahagarariye Ingabo na Polisi.

Abayitabiriye batangiye ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bahagurukira ku Bitaro Bikuru bya Kibungo berekeza kuri stade ya Cyasemakamba aho bakoreye imyitozo ngororamubiri bahawe n’abatoza babigize umwuga.

Ange, umwe mu baganga mu bitaro bya Kibungo nawe yari mu batoza

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibungo, Dr Namanya William mu butumwa bwe yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko bagitekereje mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abaturage no kubakangurira kugira umuco wo gukora siporo nka kimwe mu birinda umubiri indwara zitandura.

Dr Namanya yavuze ko bazakomeza iyi gahunda ya siporo rusange ari na ko baharanira ko ubuzima bw’Abanyarwanda bukomeza kuba bwiza.

Yongeyeho ko ari iby’agaciro kurangiza umwaka abaturage bazi uko ubuzima bwabo buhagaze.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibungo, Dr. Namanya mu myitozo ngororamubiri

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yashimiye cyane ubwitabire bw’abaturage muri iyi siporo anizeza Ibitaro Bikuru bya Kibungo ko biteguye gufatanya na bo muri gahunda zose zigamije gutuma abaturage bagira ubuzima bwiza.

Yasobanuye ko nta wukwiye gusiba siporo rusange nk’izi ngo kuko ari umuti uvura indwara zitandukanye.

Meya Nambaje atanga ubutumwa

Ubundi butumwa bwatangiwe muri iki gikorwa bukubiyemo ubwo guhangana n’ibiyobyabwenge bimaze koreka imbaga by’umwihariko mu rubyiruko aho inzego z’umutekano muri aka karere zavuze ko bikwiye gucika burundu mu bufatanye bwa buri wese.

Abitabiriye siporo rusange bapimwe indwara zitandukanye zitandura ku buntu zirimo diabète, umuvuduko w’amaraso, indwara z’amaso, umutima n’izindi.

Ingabo z’u Rwanda nazo zitabiriye iki gikorwa

Inzobere zo mu bushinwa mu gikorwa cyo gupima Indwara zitandura

Akarere ka Ngoma gatumye intara y’Iburasirazuba iba iya kabiri nyuma y’Amajyaruguru mu gutangiza “Car Free day” kuko yatangijwe mu turere twa Musanze, Gicumbi na Burera, mu gihe yari imaze kumenyerwa mu mugi wa Kigali kuko ari ho yatangirijwe mu mwaka wa 2016.