Yanditswe Tuesday , Tariki, 28 February 2017. saa 20:21:02 na Christophe Hitayezu

Antoine Hey, umudage w’imyaka 46 niwe unugwanugwaho kuba umutoza mushya w’ikipe y’igihugu, Amavubi, ku masezerano y’imyaka ibiri nk’uko Jeune Afrique ivuga ko aya makuru yayiboneye.

Antoine ngo araza gusimbura Jimmy Mulisa watozaga Amavubi by’agateganyo nyuma yo kwirukanwa kwa Johnny McKinstry mu mwaka ushize.

FERWAFA ntabwo iratangaza umutoza mushya w’Amavubi yahisemo muri batatu bari basigaye mu ijonjora.

Antoine Hey n’abandi batoza bagera kuri 51 bo mu mahanga nibo bari basabye aka kazi mu Rwanda, ariko asigaraga mu rutonde ruvunaguye rwa batatu we n’Umusuwisi Raoul Savoy n’umuPortugal Rui Aguas. Batangajwe ko aribo bazatoranywamo umwe mu cyumweru gishize.

Kuri uyu wa mbere aba batatu basigaye baje i Kigali kugira ngo bumvwe n’akanama ko gutoranya umutoza w’igihugu.

Jeune Afrique ivuga ko Antoine Hey ari we watoranyijwe, uyu asanzwe yarigeze gukina umupira mu ikipe ya Schalke 04, Birmingham City na Anorthosis Famagouste (Chypre) ahigeze gukina Ndikumana Hamad Katawut.

Mu gutoza, uyu mugabo yatoje amakipe ya; Lesotho (2004-2006), Gambia (2006-2007), Liberia (2008-2009), Kenya (2009) ndetse yatoje ikipe ya Al-Merreikh yo muri Sudan (2016 – Mutarama 2017).

Antoine Hey si mushya mu butoza

Ubudage busanzwe bufitanye ubufatanye na FERWAFA mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda biciye mu guhugura abakinnyi n’abatoza bakizamuka, ndetse Jeune Afrique ivuga ko umushahara wa 20 000$ ku kwezi ariwo Hey azajya ahembwa, igice cyayo kikazajya gitangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage.

Antoine Hey ngo azakorana n’umutoza w’igororangingo w’Umufaransa n’abatoza babiri b’Abadage bamwungirije.