Yanditswe Monday , Tariki, 27 March 2017. saa 16:10:00 na Emmanuel Murwanashyaka

N’ubwo Omar Al-Bashir ari ku mubare w’abazitabira inama ihuza ibihugu by’abarabu izabera muri Amman kuwa gatatu w’iki cyumweru, imiryango mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, ku isonga hari HRW (Human Rights Watch) yatanze icyifuzo ko yabuzwa kuyitabira.

Ariko nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Sudani, Bwana Ibrahim Ghandour, yavuze ko Omar Al-Bashir azitabira inama ihuza ibihugu by’abarabu izabera muri Jordaniya n’ubwo imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yari yasabye ko atayijyamo kandi ari gushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC) ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu byakorewe I Darfur.

Minisitiri Ibrahim Ghandour yakomeje avuga ati "Perezida Omar Al-Bashir ntiyigeze ahunga urukiko mpuzamahanga (ICC) ni nayo mpamvu agomba gukomeza gushyira mu bikorwa inshingano ze.”

Aganira kandi n’ikinyamakuru cy’iwabo cyitwa SUNA News Agency, Ibrahim Ghandour yakibwiye ko kugira ngo perezida Bashir afate umwanzuro wo kuzitabira iyi nama yabisabwe n’umwami wa Jordaniya Abdullah wakomeje abimusaba.

Elise Kepler ukuriye urwego rw’ubutabera muri HRW yagize ati "Jordaniya yemereye perezida Bashir kwitabira iriya nama cyangwa yaza ntimufate yaba yishe amabwiriza nk’igihugu kinyamuryango cy’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC)".

Perezida Omar Al-Bashir ntibizamubuza kwitabiri iyi nama

Nk’uko bitangazwa n’umuryango w’abibumbye abantu barenga ibihumbi magana atatu baguye mu ntambara ya Darfur na ho abarenga miliyoni ebyiri bakurwa mu byabo n’intambara ya Darfour.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwifuje gufata Omar Al-Bashir mu mwaka wa 2009 ntibyakunda.

Mu mwaka wa 2015, mu nama y’Afurika yunze ubumwe yabereye muri Afurika yepfo, icyo gihugu cyanze kumufata kivuga ko afite ubudahangarwa nk’umuperezida w’igihugu kinyamuryango cya Afurika yunze ubumwe.

Emmanuel Murwanashyaka