Published Thursday , on 23 February 2017, 20:58:52 by Uwimana Joselyne

Kuri uyu wa 4 Gashyantare 2017, sosiyete y’itumanaho mu Rwanda ya Airtel yatashye ibyumba yashyizemo ibikoresho by’ikoranabuhanga bizunganira abanyeshuri mu kurushaho kunoza ubumenyi mu ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Ibi byumba byiswe ‘UR innovation Hub’, byashyizwe muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, bikazajya byifashishwa n’abanyeshuri bakeneye serivisi z’ikoranabuhanga cyane cyane mu bushakashatsi bugamije kureba uko umunyeshuri yabyaza umusaruro imishinga afite mu bitekerezo.

John Magara ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel Rwanda, avuga ko ibi bikorwa remezo by’ikoranabuhanga bije kuba igisubizo ku banyeshuri biga muri iyi kaminuza kuko ngo bizabafasha mu myigire yabo mu gihe bakeneye kugira ibyo bamenya byiyunguye ku byo biga mu ishuri, kuko ngo bazajya bakoreramo ubushakashatsi mu myigire yabo.

Abanyeshuri biga muri iyi kaminuza bavuga ko bije gukemura byinshi mu ikoranabuhanga, ndetse bikaazanabafasha mu kwihangira imirimo. Bavuga ko bizaborohereza cyane kuko nta n’amafaranga bazajya bacibwa ngo bakorera muri ibyo byumba byashyizwemo mudasobwa, murandasi (internet) ndetse n’amashusho y’abageze kuri byinshi mu ikoranabuhanga.

UR innovation Hub ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri barenga 20 icyarimwe, ikaba igenewe abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uwimana Joselyne