Published Wednesday , on 29 November 2017, 23:02:00 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Mu nama nyunguranabitekerezo ku ishuri ry’abahinzi mu murima irimo kubera i Kigali ihuje impuguke ziturutse mu bihugu bigera ku icumi bya Afurika bamwe mu bahinzi bo mu Rwanda bemeje ko iryo shuri ryahinduye ubuzima bwabo babikesha impinduka bagize mu buhinzi nyuma yo kuriyoboka.

Ishuri ry’abahinzi mu murima (IAMU mu magambo ahinnye y’ikinyarwanda) ni kimwe mu nkingi za Twigire muhinzi, rigamije kwigisha no guhugura abahinzi ku mihingire.

Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi mu Rwanda, Telesphore Ndabamenye, ushinzwe kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa, yemeje ko IAMU yagize impinduka mu buhinzi ku bahinzi batandukanye, yagize ati ’’IAMU yahinduye ubuzima bw’abahinzi cyane ko byahereye ku kubaganiriza bigishwa bagahindura imyumvire bari bafite ku buhinzi babifashijwemo n’abajyanama b’ubuhinzi n’abafashamyumvire. Impinduka zagaragaye cyane cyane ku bihingwa by’imyumbati, ibirayi n’urutoki. Muri IAMU intego nyamukuru ni ukuzamura imyumvire ku buhinzi bigamije umusaruro.’’

Nyirabagenzi Alphonsine, umubyeyi w’abana batatu ukomoka mu karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Cyahinda, ni umuhinzi wemeza ko IAMU yamugiriye akamaro, yagize ati ’’IAMU yarantinyuye, mu mihingire , yaduhinduye imyumvire, mbere twahingaga byinshi tukabona umusaruro mukeya, gusa aho twahuguriwe duhinga bikeya tugasarura byinshi bitewe n’amasomo twahawe, muri IAMU, batwigisha gukoresha ifumbire kandi tugatozwa uko ukurikirana igihingwa kugeza ugisaruye. Mu mibereho uko twari tumeze n’ubu biratandukanye.’’

Ndagijimana Justin, nawe ni umuhinzi ukomoka mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Nyagisozi, yagize ati “Mbere nari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe muri 2015, twatangiriye mu turima shuri, ngereranyije umusaruro wange wa mbere n’uw’igihe nagiriye muri IAMU, nsanga hari impinduka, mbere nagiraga umusaruro wo kurya mu rugo gusa, nabwo ntibimpaze, aho ngiriye muri IAMU, ubu ndihaza mu biribwa nkanasagurira isoko bikamfasha kwikenura.’’

Muri iyi nama y’iminsi ibiri igamije kungurana bitekerezo kuri gahunda y’ishuri ry’abahinzi mu murima mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, ibyagezweho ndetse n’ibikwiye kunozwa.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa, FAO ari naryo ryateguyeiyi nama, ngo ryizeye ko iri shuri ry’abahinzi mu murima ryazaba igisubizo ku mibereho myiza y’abaturage muri rusange n’abahinzi by’umwihariko.

Attaher Maiga, umuyobozi uhagariye FAO mu Rwanda yagize ati “FAO ntizatererana abahinzi izakomeze kubatera inkunga ifatanyije n’inzego za Leta zishinzwe ubuhinzi. Muri rusange akarere k’Afurika y’Uburasirazuba kagize uruhare rukomeye mu kwagura ibitekerezo bishya ku ishuri ry’umuhinzi mu murima ndetse no kurushaho guhanga udushya".

Attaher Maiga afungura inama ku mugaragaro

Iyi nama iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyungo, yitabiriwe n’ibihugu birimo Somalia, Djibouti, Sudan, Sudan y’Epfo, u Burundi, Tanzaniya, Ethiopia, Kenya, Uganda ndetse n’u Rwanda.