Yanditswe Monday , Tariki, 20 February 2017. saa 12:49:56 na Christophe Hitayezu

Mu gihe mu Rwanda hanugwanugwa imitangire idahwitse ya serivisi haba mu bigo bya Leta n’iby’abikorera nk’uko na Perezida Paul Kagame aherutse kubikomozaho ndetse akananenga bikomeye abahabwa serivisi mbi bakabiceceka, ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), kivuga ko kugeza ubu ibigo 3 gusa aribyo byubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge mu mitangire ya serivisi (QMS).

Raymond Murenzi, umuyobozi mukuru wa RSB, avuga ko ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga (NAEB), n’ikigo ayoboye cya RSB ari byo gusa byubahiriza aya mabwiriza ya ‘Quality Management System (QMS)’.

Muri ibi bigo bifite ikirango cyo kubahiriza aya mabwiriza ya QMS ntihagaragaramo ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ari nacyo gifite imitangire ya serivisi mu nshingano.

Bwana Murenzi, nawe ahamya ko kugeza ubu mu Rwanda imitangire ya serivisi ikiri ikibazo, ariko igisubizo cyitezwe muri QMS ashishikariza ibigo byose kubahiriza.

Raymond Murenzi asaba ibigo byose gushyira mu bikorwa aya mabwiriza ya QMS