Yanditswe Wednesday , Tariki, 26 July 2017. saa 16:00:00 na Christophe Hitayezu

Nyuma ya Musanze na Nyabihu, Paul Kagame asoreje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nyakanga mu Karere ka Rubavu, aho ibihumbi by’abaturage bamushyigikiye bahuriye mu murenge wa Mudende muri aka Karere.

16:53 - Paul Kagame asoje ashishikariza abanyarubavu gukomeza ubufatanye, kurushaho gukora bagatera imbere kandi bakazatora neza batora umukandida wa FPR Inkotanyi.

Paul Kagame: Turashaka amajyambere agera kuri buri wese, amashuri akubakwa, amavuriro, amashanyarazi agere kuri buri wese, amazi agere kuri buri wese, maze mushobore gukora mwikorera, abacuruza bacuruze, abahinga bahinge beze, aborora nabo batunge amagana batunganirwe, nicyo gihugu twifuza kandi ni nacyo gihugu tunashobora kugeraho kuko twabishatse.

Paul Kagame: Maze rero, nahoze mvuga ngo dukomeze ku itariki 4 Kanama dukore igikorwa cyagenewe uwo munsi cyo gutora, dutore umukandida wa FPR, dutore amajyambere, dutore ubumwe, dutore umutekano.

Paul Kagame: Tumaze igihe twubaka ubumwe dushaka amajyambere, ndagirango mwumve ko itariki 4 Kanama ari ugukomerezaho urwo rugendo. Ni mwebwe nanjye, ubwo turi kumwe, turashaka kubaka igihugu rero, dukoresheje ubwenge bwacu, dukoresheje imbaraga zacu, dukoresheje ubumwe bwacu, hejuru yabyo n’ubushake.

Paul Kagame: Banyarubavu rero, ingabo zingana namwe, zifite umutima nk’uwanyu zananirwa n’iyihe ntambara!. [Abaturage baririmbiye rimwe bati "Nta ntambara yantera ubwoba], Paul Kagame nawe ati "Nanjye mbafite nta yantera ubwoba, intambara yo kubaka igihugu ntabwo yatunanira".

Paul Kagame: Bantu ba Rubavu rero, ndabashimiye mwaje muri benshi koko, uyu munsi guhera kare, duhera Musanze, Nyabihu n’aha Rubavu uyu munsi nabonye abanyu banenshi, nabonye FPR.

16:39 Paul Kagame atangiye kugeza ijambo ku baje kumwereka ko bamushyigikiye.

16:30 - Nyuma yo gusuhuza abaturage hakurikiyeho Uwacu Julienne ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyu ku rwego rw’igihugu. Uwacu avuze muri make ibigwi bya Paul Kagame cyane cyane yibanze ku bikorwa by’iterambere, umutekano n’imibereho myiza y’abaturage yagejeje ku batuye akarere ka Rubavu.

16:20 - Paul Kagame ageze i Mudende mu Karere ka Rubavu

16:00 -N’ubwo imvura n’imbeho atari bike muri aka gace n’ubwo akavura ko gasa n’agatanze agahenge, abaturage urabona bishimye muri morale nyinshi nk’uko byagaragaye n’ahandi uyu mukandida yagiye yiyamamariza.