Yanditswe Friday , Tariki, 28 July 2017. saa 23:29:06 na Christophe Hitayezu

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Rusizi ku Mashyuza kuri uyu wa Gatanu tari 28 Nyakanga, yabwiye abaturage bari baje kumushyigikira ko ibyo abijeje kuzabakorera atari uburyo bwo gushaka amajwi ahubwo ari ibigomba gukorwa.

Paul Kagame yabwiye aba baturage ko ashaka ko amashanyarazi azagera kuri buri rugo kandi ubukerarugendo bugatezwa imbere dore ko ahabereye iki gikorwa hegereya amazi y’Amashyuza akurura benshi.

Yashimangiye ko kuva imihanda ihari bizorohereza abaza gusura aka gace kandi bivuze ko basiga amafaranga, anavuga ko amashanyarazi ntawe atazageraho, yagize ati “Turashaka ko amashanyarazi agera kuri buri muryango, kandi ibyo mbabwira ni ukuri ntabwo ari ibyo mbasabisha gutora, ntabwo ari iby’amajwi ndavuga ibyo jye namwe tuzakora tukigezaho. Aho amashanyarazi yageze rero hagera byinshi, hagera inganda, ubucuru n’indi bikorwa byinshi”

Yavuze kandi ko nibamutora atazabatererana, yagize ati “Nimumara kuntora, nimumara gutora FPR n’abo ifatanyije nabo kubaka igihugu ntabwo tuzabatererana, nta gace k’u Rwanda dushobora gutererana, nta banyarwanda dutererana, ntabo dusiga inyuma”.

Yakomeje ati “Iyi myaka 23 tumaranye, yabaye iyo kubaka igihugu gishya, ubu dufite u Rwanda rushya, muri bashya rero, abenshi muri bashya kubera ko abenshi ndi kubona hano imbere muracyari bato, bamwe ndetse ntabwo imyaka 23 muyigejeje, rero muri na bashya kubera ko mukiri bato, ariko n’abakuri bari hano nabo ni bashya mu myumvire ya Politiki, politiki yarahindutse, iyari iriho mbere y’imyaka 23 ntaho ihuriye n’iriho ubu nyuma y’imyaka 23 ishize.”

Aganira n’abaturage b’Igihundwe naho muri aka karere, ho yanakomoje kuri demokarasi, agira ati "Ubundi demokarasi cyangwa imiyoborere myiza ntabwo ari ibyo tubuze, twebwe FPR cyangwa abanyarwanda muri rusange kuyobora ni ibisanzwe, icyo tubuze ni amajyambere abandi bafite demokarasi yabo nabo bafite, ntabwo twigeze tubura kumenya kuyobora neza, kuyobora abantu mu buryo bifuza."

Yaboneyeho kwibutsa abanyarusizi ko itariki 4 Kanama bivuze gukomeza Politiki nziza yubaka abanyarwanda kandi yubaka igihugu uko bikwiye.