Yanditswe Saturday , Tariki, 9 September 2017. saa 12:38:11 na Igorora Iritararenga Dieudonne

Donald Ray Williams, umuhanzi w’umunyamerika kabuhariwe mu njyana yakunzwe na benshi ku isi ya Country, yitabye Imana ku myaka 78.

Nk’uko The Guardian dukesha iyi nkuru yabyanditse, iyi nkuru y’incamugongo yasakaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu, ubwo hatangazwaga urupfu rwa Don Williams nyuma y’uko ngo yari amaze igihe arwaye.

Don Williams washimishaga benshi mu murya w’inanga n’umuhogo uzira amakaraza mu njyana ya Country yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi cyane zabaye inking ya mwamba y’amateka ye nka Listen to the Radio (1982), It must be Love (1978) I believe in you (1980), You are my best friend (1975), Tulsa Time (1978), Some broken Hearts never Mend (1977), I am just a country boy(1977), n’izindi nyinshi.

Yatangiye kuririmba ari mu itsinda Pozo Seco Songers, mu myaka ya za 1960 gusa nyuma yaje kurivamo aririmba wenyine mu mwaka wa 1971, aramamara karahava, kuko uretse mu gihugu cye cya Leta Zunze ubumwe za Amerika, ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi, Amerika y’epfo, Aziya nk’u Buhinde, Zimbabwe muri Afurika, nyuma yo kuhakorera ibitaramo basigaraga bamwirahira.

Don Williams yakunzwe n’abantu benshi cyane ku bwo gufashwa n’ibihangano bye. Mu modoka zitandukanye, mu mahoteli n’ahandi abantu bahura bakishima batuje byakugora kumva ko batazi izina Don Williams.

Kubera iza bukuru, mu mwaka wa 2016, Don Williams yatangaje ko ahagaritse kuririmba.

Donald Ray Williams yavutse mu kwezi kwa 5, italiki 27, 1939 i Texas muri Leta zunze ubumwe za America, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa 5, Taliki 8 Nzeri 2017 ku myaka 78.

Don Williams washimishaga benshi mu murya w’inanga yapfuye