Yanditswe Thursday , Tariki, 3 November 2016. saa 14:19:00 na Christophe Hitayezu

Mu nama yahuje ibigo by’abashakashatsi n’inzobere by’Afrika y’iburasirazuba higwa ku kibazo kijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, hagaragajwe ko ubufatanye burimo igisubizo cy’inzitizi ubuhinzi bw’Afrika buhura na zo.

Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye ku wa Gatatu tariki 2 Ugushyingo, yari igamije gusangira amakuru ku bibazo byugarije ubuhinzi biterwa n’imihindagurikire y’ikirere mu karere ka Afrika y’iburasirazuba hagashakwa n’ingamba zafatwa mu kubikemura.

Innocent Nzeyimana, umukoziwa ushinzwe kuhira imyaka n’ikoranabuhanga mu buhinzi mu kigo gishinzwe ubuhinzi (RAB) yagize ati “Byagaragaye ko iki kibazo kigenda kizonga ubuhinzi bwa Afrika aho bimwe mu bihugu birimo n’u Rwanda byagiye bihura na cyo bikabura ubushobozi bwo kugikemura kubera amikoro make. Ni muri urwo rwego rero hasabwa ubufatanye bwimbitse hagati y’ibihugu, abashoramari n’abafatanyabikorwa bagize aka karere mu guhangana n’inzitizi ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere”. Yongeyeho ko igihugu kimwe kidashobora kubyishoboza kandi ikibazo ari rusange.

Yakomeje avuga ko kuhira imyaka no gufata amazi ari bimwe mu bisubizo byo guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere ariko avuga ko ibyo gusa bitaba bihagije.

Abajijwe ikiri gukorwa ngo abashoramari batinyuke bashore imari mu buhinzi, Bwana Nzeyimana yasubije ko hari ibiganiro biri gukorwa n’ibigo by’imari ku buryo nabyo byakwitabira. Yanavuze ko uko ibiganiro bikomeza hari ibigo by’imari mu Rwanda bitangiye kujya byitabira iyi gahunda kandi ngo harimo ikizere ko bizatinda ariko bigakunda.

Impuguke mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere akaba n’umwe mu bashinzwe guhangana n’ibibazo ubuhinzi buterwa no guhindagurika kw’ikirere wari waturutse mu gihugu cya Kenya, Barak Okoba, yavuze ko icyangombwa ari ukubanza kureba ibibazo imihindagurikire y’ikirere itera mu karere hakabona kureberwa hamwe ingamba z’uburyo byakemurwa.

Yongeyeho ko hakwiye kongerwa imbaraga mu ishoramari mu buhinzi kugirango abahinzi batinyuke kandi banashobore kuba barwanya icyo ari cyo cyose cyashaka kubangamira ubuhinzi bwabo.

Bwana Okoba anavuga ko icyo gahunda ya ’Climate smart agriculture’ igamije ari ukumvisha umuhinzi ko ibyo akora byose aba agomba kubikora agamije inyungu, kandi imbaraga cyane zigashyirwa mu ikoranabuhanga mu buhinzi mu rwego rwo kuzamura inyongeragaciro ku musaruro uboneka mu buhinzi.

Arap Jean d’Amour