Yanditswe Monday , Tariki, 23 January 2017. saa 19:00:00 na Christophe Hitayezu

Mu itangazo rishyizwe ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 23 Mutarama 2017, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), harimo igisa n’isesengura ry’icyateye imvura yaguye mu ijoro ryo Kuwa Gatandatu Taliki ya 21 Mutarama 2017, mu Mujyi wa Kigali no mu majyepfo y’Intara y’Uburengerazuba ivanzemo umuyaga ikangiza ibintu bitandukanye.  

Meteo Rwanda ivuga ko iyi mvura yagwanye umuriri mwinshi bitewe n’uko hari haciyeho iminsi izuba riva bikaba byaratewe n’ubuhehere bw’umwuka bwiganje mu kirere cy’u Rwanda bigatuma hagwa imvura nyinshi.

Ubwo buhehere bw’umwuka ngo bwaturutse mu majyepfo y’Africa.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru w’iki kigo bwana Semafara Ntaganda John, Meteo Rwanda yanahise itangaza uko ikirere gihagaze kuva ku tariki ya 21 kugeza kuya 31 Mutarama 2017. 

Kigali: Mu mujyi wa Kigali hateganijwe imvura iringaniye mu bihe bitandukanye izumvikanamo inkuba.
Intara y’Uburasirazuba: Hazarangwa imvura nke cyane cyane mu turere twa Ngoma, Kirehe, Bugesera na Kayonza.
Intara y’Amajyepfo: Hazarangwa imvura nke izumvikanamo inkuba.
Intara y’Amajyaruguru: Hazarangwa imvura nke irimo inkuba cyane cyane mu turere twa Musanze na Burera.
Intara y’Uburengerazuba: Hazarangwa n’imvura nke irimo inkuba. 

Iki kigo kandi kivuga ko abaturarwanda bose by’umwihariko abahinzi bakwiye kumenya ko imvura irimo kugwa muri ino minsi atari iy’itangira ry’igihembwe cy’ihinga, hakizezwa ko hazatangwa icyegeranyo kigaragaza imigwire y’imvura y’igihembwe cy’ihinga B (Werurwe-Gicurasi 2017) bitarenze taliki ya 15 Gashyantare 2017. 

Uwakenera ibindi bisobanuro akaba yahamagara umurongo utishyurwa 6080.

Christophe Hitayezu