Yanditswe Monday , Tariki, 15 May 2017. saa 16:56:00 na Christophe Hitayezu

Minisiteri y’Uburezi, ikigo cy’igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro (WDA), Abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage ndetse n’abayobozi b’uburezi mu Turere, bahuriye mu nama i Kigali, mu rwego gutegura impinduka mu micungire y’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ya Leta yose , n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano, azwi ku izina rya VTCs azatangira kugenzurwa n’uturere guhera muri Nyakanga 2017.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri y’imyuga n’Ubumenyingiro, Rwamukwaya Olivier asobanura amavu n’amavuko y’icyo cyemezo yagize ati “Bishingiye kuri politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage

Indi mpamvu ni uko inshingano za WDA zavuguruwe maze igasigarana gusa ibirebana n’ubugenzuzi bw’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse no kwemerera abifuza gutangiza aya mashuri. “ Mbere yari ifite inshingano zo gucunga amashuri yose y’imyuga n’ubumenyingiro, no kuyakorera ubugenzuzi. Izi nshingano zaragonganaga, kuko byayigoraga kwigenzura.”

Ni muri urwo rwego hateguwe umushinga w’itegeko rishyiraho ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) rizaba rishinzwe kwigisha imyuga n’ubumenyingiro ku rwego rw’amashuri makuru, rikazahuza amashuri atandukanye yatangaga izo nyigisho kuri urwo rwego yitwa Polytechnics na IPRCs. Ni ngombwa rero ko n’amashuri atari ku rwego rw’amashuri makuru agira urwego ruzasigarana imicungire yayo. Urwo rwego nta rundi ni Akarere kuko n’ubundi gasanzwe gacunga andi mashuri yose Atari ku rwego rw’amashuri makuru.

Nta mbogamizi z’abakozi zizagaragara ku rwego rw’Akarere

Kuri buri karere hari ishami ry’uburezi rifite abakozi batandukanye barimo ushinzwe amashuri y’incuke n’abanza, ushinzwe amashuri yisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, ndetse n’umukozi ushinzwe inyubako z’amashuri mu karere.

Olivier Rwamukwaya yagaragaje ko iyi nama yabaye n’umwanya wo kwibutsa kwereka aba bakozi ko n’amashuri y’ubumenyingiro ari mu nshingano zabo, cyane cyane kuyakorera ubugenzuzi.

“Aba bari basanzwe bakora, ariko bagera ku mashuri ya TVET, bati aya ni aya WDA. Iyi nama yadufashije kugirango aba bakozi bumve ko mu nshingano zabo harimo n’aya mashuri y’ubumenyingiro. ”

“Ushinzwe uburezi ku rwego rw’Umurenge akumvako mu burezi harimo n’amashuri ya TVET , akumva ko mu gihe atanga raporo , akwiye gutanga n’i y’aya mashuri ,yakora ubugenzuzi nayo akayagenzura ,akanayatangira raporo nk’uko atanga raporo z’amashuri y’ubumenyi rusange.”

Leta mu korohereza Uturere

Umunyamabanga wa Leta yagaragaje ko hari ibyo Leta izakora kugirango iki cyemezo gishyirwe mu bikorwa. “Ingengo y’imari y’aya mashuri ubundi yabaga muri WDA, ariko guhera muri Nyakanga 2017 ingengo y’imari y’aya mashuri izajya yohererezwa Uturere nk’iyandi mashuri yose.”

Ikindi yagarutseho ni uko Leta izavanaho imbogamizi zatumaga aya mashuri atabona abanyeshuri. “VTCs zajyaga zigira ikibazo cyo kutabona abanyeshuri kandi ari aya Leta. Wakurikirana ugasanga impamvu ari uko abo banyeshuri basabwa kwishyura .” Mu kuvanaho iyi mbogamizi, aba bana bazajya bigira ubuntu nk’abandi bana biga mu burezi bwibanze bw’imyaka 12.

“Turi muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 butangirwa ubuntu , kandi buriya muri gahunda y’imyaka 12 n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro arimo, ntabwo uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ari uburezi bw’inyigisho rusange gusa.”

Nk’uko Leta ifasha andi mashuri kugirango ashobore gukora, binyuze mu guhemba abarimu , gutanga amafaranga yo gufasha ishuri azwi nka “capitation grant”, amashuri y’ubumenyingiro nayo arafashwa.

Rwamukwaya ati ” Nta tegeko , nta bwiriza ryigeze ribuza abayobozi b’uturere gusabira aya mashuri y’imyuga ‘capitation grant’ ! Guhera muri Nyakanga 2017, abayobozi b’Uturere nayo bazajya bayasabira ibikenewe byose kugirango ashobore gukora neza, kuko mu by’ukuri abana biga muri ayo mashuri nabo biga mu mashuri ya Leta.”

Nk’uko bikorwa mu yandi mashuri kandi, uburenganzira bw’aba bana bwo kwiga bugomba kubahirizwa, “Nta munyeshuri ukwiye kuvutswa uburenganzira bwo kwiga hitwajwe ko hari ibyo ababyeyi be bananiwe kuzuza biba byaremejwe n’inama z’ababyeyi”. Haba hakwiye gukoreshwa ubundi buryo bwo gukangurira abo babyeyi kubahiriza inshingano zabo, ariko abana babo batabujijwe kwiga.

Abanyeshuri bo muri VTCs nabo bazafashwa gufatira ifunguro ku ishuri

Byagaragaye ko amashuri ya VTC iyi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri itarageramo. Kandi nyamara abana bayigamo nabo bakeneye kwiga bafite imbaraga.

Rwamukwaya yagize ati “ Ubusanzwe hari inkunga Leta igenera abana batishoboye muri urwo rwego rwo kunganira gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri, twateganyije rero ko muri iyi ngengo y’imari ya 2017/2018 , amashuri ya VTCs azajya asaba amafaranga yo kubafasha kugaburira abanyeshuri.”

Uturere duhagaze he muri iki cyemezo?

Buri Karere kiyemeje ko guhera mu ngengo y’imari 2017/2018 bazatangira kujya bashyira mu igenamigambi ibirebana n’amashuri ya VTCs nk’uko babikorera andi mashuri .
Umwe mu bitabiriye inama yagize ati “ Twajyaga twumva ari amashuri ya WDA. Ariko ubu inshingano zibaye izacu , kandi turabyishimiye.”