Published Tuesday , on 12 September 2017, 17:31:38 by Jean Claude Muvunyi

Kuva kuri uyu wa Gatatu tarikiya 13 Nzeri 2017, mu Rwanda hazaba hari kubera imikino izamara iminsi itanu ya sitting volleyball mu bahungu n’abakobwa.

Iyi mikino y’umukino wa volleyball ukinwa n’abafite ubumuga ugakinwa bicaye , uzaba uri guhuza amakipe y’ ibihugu birindwi mu bahungu birimo n’u Rwanda ruri kuyakira , ndetse na bine mu bakobwa n’ u Rwanda rurimo.

Ibirori byo gutangiza iyi mikino bizatangira saa kumi n’imwe n’ igice z’umugoroba , mu gihe imikino yo izaba yatangiye saa yine i Remera mu nzu ya NPC iri inyuma ya stade nto.

Nyuma y’ ibi birori, ikipe y’ abagabo y’u Rwanda ku isaha ya saa moya z’ umugoroba ikazahita ikina n’ iy’Afurika y’Epfo .

Iyi mikino niyo iha amahirwe amakipe yitwaye neza itike yo kwitabira imikino mpuzamahanga y’abamugaye imenyerewe nka Paralympic Games. Ikipe y’abakobwa umwaka ushize ikaba yarabashije kwitabira iyi mikino ihagarariye Afurika n’ ubwo itabashije kugera kure.

Nzeyimana Celestin wahoze ayobora NPC (National Paralympic Committee )-Rwanda akaba ari no mu bari gutegura iri rushanwa yatangarije NONAHA.com ko amakipe yose yamaze kugera mu Rwanda, anaboneraho gushishikariza abanyarwanda kuzaza gushyigikira ikipe y’ igihugu ariko cyane cyane abafite ubumuga ngo kuko kubona abaza kubashyigikira bibavana mu bwigunge.