Yanditswe Thursday , Tariki, 14 September 2017. saa 17:44:57 na Christophe Hitayezu

Imikoranire ya hafi yagati y’urwego rw’ubucuruzi n’urw’ubuhinzi ni kimwe mu byarushaho guteza imbere ukwihaza mu biribwa no kongera ibikomoka ku buhinzi ku masoko yo mu gihugu na mpuzamahanga.

Ibi ni bimwe mu byaganiriweho kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri i Kigali mu nama yateguwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO) igamije gutangiza gahunda y’inozamikorere muri izo nzego.

Iyi nama yateguwe na FAO ku nkunga y’ikigo cy’i Burayi gishinzwe gahunda z’iterambeere (European Centre for Development Policy Management, ECDPM) yahuje n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Minisiteri y’Ubucuruzi, iy’igenamigambi ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge.

Wadzanai Katsande, umuhanga mu by’ubukungu ukorera i Roma ku cyicaro cya FAO, avuga ko iyi nama yari igamije inozamikoranire, yagize ati "Iyi nama igamije gushyiraho gahunda z’imikoranire hagati y’ubucuruzi n’ubuhinzi, turi kureba icyuho kiri mu mikoranire hagati ya Minisiteri y’ubucuruzi na Minisitei y’ubuhinzi n’aho byakabaye bihurira, aho dusanga icyuho turigira hamwe uko twanoza iyo mikoranire"

[Ifoto] Madamu Katsande atanga ibitekerezo mu nama

Madamu Katsande asobanura ko kudakorana kw’izi nzego bishobora gutuma ubuhinzi budatera imbere uko bikwiye, atanga urugero avuga ko nka Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ishobora gushyiraho gahunda ifite intego yo kugirango abaturage bihaze mu biribwa, naho iy’ubucuruzi yo igateganya ko igihingwa runaka kizajya mu ruganda igihugu kikacyohereza mu mahanga, bityo rero iyo izo nzego zitakoranye ngo zitegurire hamwe izo gahunda bishobora kugongana mu micungire y’umusaruro.

Dr. Charles Murekezi, ushinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, yabwiye abitabiriye iyi nama ko uku gukorera hamwe bizafasha no kongera umusaruro woherezwa mu mahanga.

Karangwa Cassier ushinzwe uruhererekane rw’inyongeragaciro mu bucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, avuga ko kugeza ubu umusaruro ukiri hasi, ari nayo mpamvu ibyoherezwa hanze bikiri bike, ariko ko iyi mikoranire izatuma harushaho kongerwa umusaruro no kuwugeza ku masoko.

Gusa Karangwa avuga ko n’ubusanzwe hari aho izi nzego zari zisanzwe zikorana mu kunoza uruhererekane nyongeragaciro mu bikomoka ku buhinzi.