Published Thursday , on 14 December 2017, 22:53:57 by Christophe Hitayezu

Nyuma y’inama yabereye i Musanze kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2017 igahuza Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Iy’Ubutegetsi bw’Igihugu n’iy’Ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’abahinzi b’ibirayi bo muri ako karere na bagenzi babo bo muri Nyabihu, Rubavu na Burera bazinduwe no gufatanya n’inzego zibakuriye mu gucoca ibibazo biri mu bucuruzi bwabyo, ubu noneho bavuga ko aho ikibazo gisigaye ahanini ari ku isoko.

Ubusanzwe isoko rigari ry’ibirayi bituruka mu Ntara y’Amajyaruguru ari nayo ibyeza cyane ni iry’i Kigali, n’ubwo aba bahinzi bamaze kunoza amakoperative yabo azajya acunga amakusanyirizo, baracyafite impungenge ko baba bavunikira ubusa hatagizwe igikorwa ku isoko ry’i Kigali ngo hakazwe ingamba zo kubahiriza ibiciro byashyizweho.

Umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, ni uko ikusanyirizo rizajya rigurira umuhinzi ufite ibirayi byo mu bwoko bwa Kinigi ku mafaranga ari hagati ya 165 na 170 ku kilo (Kg), kugurira ku ikusanyirizo ibyo birayi ni ukwishyura hagati y’amafaranga 177 na 187, umucuruzi uzajya avana ibyo birayi ku ikusanyirizo abijyanye ku isoko ry’i Kigali n’ahandi mu gihugu agomba kubirangura hagati y’amafaranga 190 na 195 ku kilo nawe abicuruze hagati y’amafaranga 215 na 220 ku kilo.
Ku birayi by’umweru, ikusanyirizo rizajya rigurira umuhinzi ubifite rimuha amafaranga ari hatagi ya 135 na 140 ku kilo (Kg), kugurira ku ikusanyirizo ibyo birayi ni ukwishyura hagati y’amafaranga 147 na 152 ku kilo, umucuruzi uzajya avana ibyo birayi ku ikusanyirizo abijyanye ku isoko ry’i Kigali n’ahandi mu gihugu agomba kubirangura hagati y’amafara 160 na 165 ku kilo nawe abicuruze hagati y’amafaranga 175 na 180 ku kilo.

Iyi nama yari yahuje inzego zose zifite aho zihuriye n’bucuruzi bw’ibirayi, kuva ku muhinzi kugeza kuri ba Minisitiri ndetse n’inzego z’umutekano

Mu mabwiriza yahise asohorwa na Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda tariki 7 Ukuboza, hashimangiwe ibi biciro ndetse hanamenyeshwamo ko hashingiwe ku ngingo ya 27 y’itegeko No 15/2001 ritunganya ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, uzafatwa anyuranya n’ibi biciro azahanishwa amande ari hagati y’ibihumbi 20 na Miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda hakurikijwe uburemere bw’icyaha.

Ubu byifashe bite?

Ubwo twatembereraga i Burera na Musanze kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza, twasanze igikorwa cyo kuvugurura amakoperative y’abahinzi azajya abagurira umusaruro kiri gusozwa, abahinzi babikora babyishimiye kuko bemeza ko ingamba zashyizweho zikurikijwe Leta yaba irengeye umuhinzi w’ibirayi nk’uko Ndazigaruye Felicien, umwe mu babihinga mu karere ka Burera yatubwiye, kuko ngo ubusanzwe bakoreraga mu bihombo.

Ibi birayi twabisanze mu Kagali ka Nyangwe i Burera bigurishwa amafaranga 80 ku kilo (Tariki 13 Ukuboza 2017)

Bimenyimana Samuel watorewe kuyobora koperative imwe y’abahinzi yitwa Ishema ry’Umuhinzi izacunga ikusanyirizo mu kagali ka Nyangwe muri Burera, avuga ko Leta ikwiye gukora ibishoboka n’ababarangurira bakubahiriza ibi biciro ngo kuko koperative ayoboye iguriye abahinzi ku giciro cyagenwe ariko i Kigali ntibacyubahirize ari hahandi byabagusha mu gihombo.

Uwatorewe kuyobora iyi koperative yijeje ko ibiciro byubahirijwe umuhinzi nawe azabona inyungu

Bwana Bimenyimana yagize ati "Leta idufashe kiriya giciro cyemejwe gishyirwe mu bikorwa bihereye i Kigali kugirango n’umuturage wa hano abone ifaranga ryamuzamura, kuko hano nitugurira abahinzi umusaruro ku mafaranga 135 i Kigali biri kugura 100 cyangwa 120 ntaho twaba turi kujya, icyo dusaba Leta ni uko yadufasha kiriya giciro n’i Kigali kikubahirizwa kugirango n’abaturage batere imbere".

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Habyarimana Jean Baptiste, avuga ko nk’ubuyobozi uretse kuba barabafashije gushyiraho no kunoza aya makoperative, bari no kubafasha kuvugana n’ibigo by’imari bibegereye kugirango babashe kugura umusaruro.

Bwana Habyarimana Jean Baptise, Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Havugimana Vincent, umuyobozi w’ihuriro ry’Amakoperative y’abahinzi b’ibirayi mu Rwanda, avuga ko hari n’ikibazo cy’uko amakusanyirizo y’amakoperative ashyizweho adafite ubushobozi bwo kugura umusaruro w’abahinzi, ariko kandi nawe agaruka ku kuba ikibazo cy’isoko kikiri ihurizo ku iyubahirizwa ry’imyanzuro yafashwe ku biciro.

Havugimana agira ati "Amakoperative ntafite ubushobozi bwo kugura umusaruro. Ku bijyanye na biriya biciro, twe twifuza ko abacuruzi ba Kigali barangura ibirayi bakwishyira hamwe bakaza kugura ibirayi ariko hazwi umubare w’imodoka ziza, noneho zanagera i Kigali ntizihakorere honyine ahubwo zikajya no hirya no hino mu tundi turere, ubu bose babijyana i Kigali ugasanga bibaye byinshi bigatuma bigurwa make, urumva ko yabiranguye kuri cya giciro abura uko agira akabitangira make, iyo agarutse ntiyongera kukiranguraho".

Avuga ko mu rwego rwo kugena umusaruro ujyanwa ku isoko, ihuriro ayoboye ryari ryashyizeho ko mu karere ka Rubavu nibura hava Toni 200 ku munsi kuko hari umusaruro mwinshi, muri Nyabihu hakava toni 180 muri Musanze hagasohoka toni 50, Burera hagasohoka toni 50 ku buryo ku isoko hinjira toni 480 ku munsi mu rwego rwo kugirango umusaruro utaba mwinshi ku isoko igiciro kikagwa, wenda ibijyanywe mu buryo butubahirije amategeko ntibirenge toni 20 ku buryo ku isoko hagera toni zitarenze 500. Ariko kugeza ubu hari ubwo i Kigali hinjira toni 800 ku munsi!

Abaturage bitoreye abayobozi b’amakoperative yabo yeguriwe amakusanyirizo, ntawari wemerewe kwiyamamaza cyangwa kwamamazwa atari umuhinzi w’ibirayi

Guverineri Gatabazi yatangiye gushakira umuti ikibazo cy’amikoro

Mu rwego rwo gufasha amakoperative mashya y’abahinzi kubona ubushobozi bwo kugura umusaruro w’abanyamuryango bayo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yagiranye inama yihariye n’abayobozi b’Imirenge SACCO yo mu turere twa Burera na Musanze kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2017, abasaba kuyafasha bakayorohereza kubona inguzanyo yo kugura umusaruro wose w’abahinzi b’ibirayi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney

Mu kungurana ibitekerezo kuri iyi ngingo, abacungamutungo ba SACCO bagaragaje ikibazo bafite cy’inguzanyo zahawe abahinzi b’ibirayi zitari kwishyurwa neza kubera ikibazo abo bahinzi bafite cyo kugurisha umusaruro w’ibirayi, bityo bigatuma izo SACCO zitari gutanga neza inguzanyo ku bandi bazigana. Kuri iki kibazo, Guverineri Gatabazi nyuma yo kubasobanurira ikibazo cyari mu bucuruzi bw’ibirayi n’aho kigeze gikemuka, yabasabye kuba bihanganiye abahinzi b’ibirayi bafashe inguzanyo, yabijeje kandi ko ikibazo gihari cyo kugurisha umusaruro w’ibirayi kiza gukemuka bidatinze, bityo abahinzi bakishyura inguzanyo bahawe.

Abayobozi ba SACCO basabwe kuguriza amakoperative akagura umusaruro

Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative mu karere ka Musanze Ndacyayisenga Damascene, yibukije aba bacungamutungo ko badakwiye kwikanga kuko basanbwe gutanga inguzanyo kuko bitari ngombwa ko batangira babaha amafaranga menshi, yagize ati "Ntimwumve inguzanyo ngo mugirengo ni miliyoni 10 cyangwa zirenga, mushobora gutangira mubaha nka miliyoni imwe cyangwa ebyiri, bakagurira umusaruro abaturage bakawugurisha mu minsi mike bakishyura mukabaha andi".

Mu kiganiro twagiranye, Guverineri Gatabazi nawe yasabye ko abacuruzi b’i Kigali bakwiye gukurikiza ibiciro byashyizweho byaba na ngombwa hakifashishwa inzego z’umutekano utabyubahirije agahanwa.

Hari ibibazo Minisitiri Munyeshyaka yabonye ku bacuruza ibirayi i Kigali yizeye ko bizanozwa

Mu Kiganiro umunyamakuru wa NONAHA.com yagiranye na Minisiteri w’Ubucuruzi n’inganga, Vincent Munyeshyaka, kuri uyu wa kane tariki 14 Ukuboza 2017, yavuze ko hari hasanzwe ikibazo cyo kuba Kigali ariyo igenzura igiciro cy’ibirayi, yagize ati "Nyuma y’inama yabereye i Musanze, ingamba ya mbere twihutiye guhura n’abacuruzi b’ibirayi b’abanyakigali, nabo bemeye kujya mu mikorere myiza kuko ari bo bagenzuraga ibiciro by’ibirayi ku isoko nk’uko babyivugiye banabishyiragaho uko baramutse, nka Kimironko twasanze ibiciro byaho biri hejuru, ugasanga ibirayi biri i Rusizi bihendutse kurusha Kimironko, bari bafite koperative ikomeye ariko ikabuza abandi kwinjira ku isoko, ibyo rero byatumye dukora inama n’abacuruza ibirayi mu mujyi wa Kigali ku buryo ubu bose bemeye kujya mu murongo mushya".

Minisiteri w’Ubucuruzi n’inganga, Vincent Munyeshyaka

Uyu muyobozi avuga ko ingamba ya kabiri yafashwe ari iyo guca ibyo kuzana ibirayi byose i Kigali, ati "Icyo tugomba kukirwanya ibirayi bikaboneka mu gihugu hose, ibijya Rusizi si ngombwa ko binyura i Kigali, bishobora kunyura inzira y’amazi mu Kivu bikajyayo na za Karongi na Nyamasheke bikaba uko".

Avuga ko mu gushyiraho ibiciro hashyizweho inyungu ya buri wese, inyungu y’umuhinzi, iy’ikusanyirizo, iy’umucuruzi ndetse n’uko umuguzi azajya abigura bizwi, bityo akavuga ko atekereza ko nta kintu cyo kwigomeka kizabaho, keretse wenda umuntu ku giti cye washaka kunguka arenze ayumvikanyweho, bityo ikaba ari yo mpamvu ngo hashyizweho inzego za Leta ndetse n’iz’umutekano zizabikurikirana, ati "Tuzahana uzirengagiza ibyo abantu biyemeje". Gusa uyu muyobozi nta gihe gihamye yadutangirije ibi bihano bizatangira kugera ku batabyubahirije.

Minisitiri Munyeshyaka kandi yanibukije ko kiriya giciro uko cyashyizweho inzego zose zari zihagarariwe mu nama, hari abaturage, hari amakoperative, hari abahagarariye amakusanyirizo, hari n’abacuruzi bavuye i Kigali, abo bose nibo bemeje ko kiriya giciro ntacyo kibatwaye, akavuga ko kwinangira byabaho wenda igihe yaba ari Leta ibategetse ibyo bagomba gukurikiza.