Published Sunday , on 5 March 2017, 17:35:00 by Christophe Hitayezu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi, REB, kivuga ko mu gutanga mudasobwa ku biga mu mashuri makuru na za kaminuza muri uyu mwaka hazahabwa agaciro ibyo biga, kuko hari abazihawe umwaka ushize ariko bikaza kugaragara ko zidashobora kubafasha mu myigire bitewe n’ubushobozi zifite.

Ubu buryo ariko buri kunozwa mu gihe abanyeshuri bari mu mwaka wa mbere, bavuga bageze mu gice cya kabiri cy’umwaka batarahabwa izi mudasobwa kandi arizo ziba zigomba kubafasha mu masomo, nk’uko ikinyamakuru The East African cyabyanditse.

Umwaka ushize nibwo gahunda yo gufasha abanyeshuri bakazihabwa mu buryo bw’inguzanyo yatangiye aho bahabwaga izikorerwa mu Rwanda na Positivo BGH.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko yatumije mudasobwa zigera ku 23 000 ndetse ikanazikwirakwiza mu banyeshuri bo muri Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta, aho yizeraga ko buri mwaka izajya itanga ibihumbi byazo.

Kuba kugeza ubu ngo hari abanyeshuri batarahabwa mudasobwa zabo, bigira ingaruka ku masomo.

Uwitwa Emmanuel Simpunga yagize ati “Dufite ikibazo mu myigire kubera ko no mu byumba bibamo mudasobwa dukoresha, inyinshi ntizigikora. Ntabwo bigeze batubwira uko byagenze ngo tumenye niba tuzazibona nka bagenzi bacu bageze muwa kabiri.”

Gusa bamwe mu banyeshuri bafite izo mudasobwa bagaragaza impungenge ko bose zitabafasha mu buryo bumwe bitewe n’amasomo biga n’ubushobozi zifite. Ngo zifite ububiko bwa 320 GB, 2GB RAM na ‘processor’ ya 2.16GHZ, nyamara ngo ntibihagije nko ku bantu biga nk’amasomo ya Engineering cyangwa Computer Sciences.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi, Gasana Janvier, yavuze ko gutinda gusubukura gutanga mudasobwa muri kaminuza byatewe n’uko babanje gukosora ikibazo abazihawe mbere bari bagaragajeho impungenge.

Ati “Mudasobwa zose zamaze gukorwa ubu zirimo gushyirwamo porogaramu zose zikenewe. Kuzitanga mu banyeshuri bishobora gutangira mu byumweru bike biri imbere.”

Gasana yavuze ko bitandukanye n’uko zatanzwe umwaka ushize, abiga amasomo akeneye mudasobwa zifite ubushobozi bwisumbuyeho bazazihabwa, n’igiciro cyazo bikazagendana n’ubwo atatangaje uko zizaba zigura.

Ubusanzwe abanyeshuri bahabwaga mudasobwa ku nguzanyo ya 300 000Frw yishyurwa mu byiciro, mu gihe cy’umwaka umwe n’igice. Ni ukuvuga ko umunyeshuri wiga ku nguzanyo ya leta ahabwa 17 288 Frw buri kwezi ya mudasobwa, 600 000 frw nk’amafaranga y’ishuri na 25 000 frw yo kumutunga, ku bari mu byiciro biyemerewe.