Published Monday , on 11 December 2017, 15:20:13 by Christophe Hitayezu

Nyuma y’urugaga rumaze gukomera rw’abavuzi b’amatungo, mu Rwanda hari gutangizwa umuryango w’impuguke mu bworozi (RASO), aho abawugize bashimangira ko uku guhuza imikorere kuzahindura byinshi mu bworozi ndetse no ku musaruro ubukomokaho.

Umuhoza Charlotte wize ibyo guteza imbere umusaruro w’ibikomoka ku matungo, ni umwe mu banyamuryango ba RASO, avuga ko uku kwishyira hamwe bizabafasha kurushaho kuba abanyamwuga, yagize ati "Kubaho dutatanye twarize bimwe usanga hari amahirwe aducika, iyo rero dufite ikiduhuje bizadufasha kurebera hamwe umurongo nyawo no guca akajagari kagaragaraga mu bijyanye n’ubworozi".

Harimo gushyirwaho umuryango w’impuguke mu bworozi

Bizimana Jean Bosco we avuga ko ibi bizaca akajagari kari kakigaragara mu bikorwa by’ubworozi, yifashishije urugero yagize ati "Mbere hatarajyaho urugaga rw’abavuzi b’amatungo umuntu yarabyukaga agafata amafaranga ye agashinga farumasi y’imiti y’amatungo nta n’ubumenyi afite ku byo kuyavura, ariko aho urugaga rugiriyeho rwashyizeho amabwiriza n’ubugenzuzi ibintu bijya mu buryo, n’ubu rero hari ubyuka agatangira gucuruza ibiryo by’amatungo, atazi ibyo itunga rikeneye ngo amenye uko abivanga, mbega nta bumenyi afite ku mirire y’itungo rizahabwa ibyo biryo, uyu muryango rero uzafasha kunoza imikorere nk’iyo y’akajagari".

Dr. Alphonse Nshimiyimana, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda, avuga ko iri huriro ari ingenzi kandi rikenewe kuko rizanunganira uru rugaga, yagize ati "Usanga tujya mu byo gushyiraho amabwiriza tukajya no mu ishyira mu bikorwa, uyu muryango rero uzadufasha cyane mu gushyira mu bikorwa gahunda zimwe na zimwe, bizadufasha kandi mu kurushaho kunoza serivisi abaturage bahabwa haba ku bworozi ndetse n’ubuvuzi bw’amatungo"

Dr. Nshimiyimana kandi avuga ko bishimishije cyane kwiyongera kw’abikorera mu bworozi kuko ababushinzwe mu nzego za Leta usanga ari bake kandi bafite inshingano nyinshi. Avuga ko bazifatanya n’uyu muryango guhugura impuguke mu bworozi mu rwego rwo kurushaho kubaka ubumenyi.

Dr. Alphonse aganira n’impuguke mu bworozi

Kuri iki cyumweru tariki 11 Ukuboza 2017, abanyamuryango ba RASO bateraniye i Kigali bemeza amategeko azabagenga ndetse banatora abayobozi bashya basimbura ab’agateganyo bashyizweho tariki 18 Kanama 2017 mu nama yabo ya mbere ishinga uyu muryango.

Niyireba Remy Titien watorewe kuyobora uyu muryango yabwiye NONAHA.com ko RASO izafasha mu gushyira imbaraga mu kongerera ubushobozi aborozi hashyirwaho amashuri y’aborozi, abajyanama b’ubworozi kugirango serivisi zahabwaga umworozi zimwegere binyuze mu mahugurwa azakorwa n’impuguke mu bworozi (animal Scientists) zigize uyu muryango.

Avuga ko umworozi azegerwa kurushaho yigishwe ku bijyanye no kugaburira amatungo neza. Kugira icyororo cyiza n’uburyo yakwirinda indwara, guhuriza hamwe Abanyamuryango ba RASO bikorera kugirango bakore imishinga ibyara inyungu ijyanye n’ibyo bize kandi isubiza ibibazo by’aborozi, iyo mishinga igashakirwa inkunga ikanakorerwa ubuvugizi, muri yo hakabamo nko gucuruza ibiryo by’amatungo, ubwatsi bw’amatungo, serivisi zo gutera intanga n’imbuto z’ubwatsi n’iyindi ishamikiye ku bworozi.

Niyireba Remy Titien watorewe kuyobora RASO

Twashatse kumenya ibibazo byari biri mu bworozi bituma hashyirwaho umuryango nk’uyu, maze Niyireba adusubiza agira ati "Hari ibibazo bya serivisi zidahagije zifasha umworozi binyuze mu bikorera ntagutegereza Leta. Ikindi ni uko abanyamwuga (impuguke mu bworozi) badahurijwe hamwe ari inzitizi mu gusangira ubunararibonye ndetse no gutanga serivisi ku babakeneye bityo n’ibibazo bahura na byo ntibikorerwe ubuvugizi mu nzego zibishinzwe.

Kugeza ubu uyu muryango utangiranye abagera hafi magana atatu, n’ubwo ngo imibare y’ababyize ishobora kugera kuri magana icyenda.

Mu mbogamizi Niyireba avuga bafite muri ibi bihe byo gushinga umuryango, harimo kumenya neza imyirondoro y’abanyamuryango bose barangije Kaminuza naho baherereye mu gihugu. Hakaba n’Amikoro yo kugira ngo umuryango utangire gukora haba ku rwego rw’uturere, ku rwego rw’intara no ku rwego rw’igihugu, ariko kandi hakaba n’ikibazo cy’myumvire y’aborozi mu kwishyura serivisi z’ubworozi bahabwaga na Leta mu gihe zizaba zitangwa n’abanyamwuga bikorera ndetse hakaba no kuba na none umuryango ukira mushya utaramenyekana mu bafatanyabikorwa bakora mu bworozi (Inzego za Leta n’izabikorera).