Yanditswe Tuesday , Tariki, 21 March 2017. saa 22:53:00 na Christophe Hitayezu

Uruganda rutunganya imyumbati rukayivano ifu y’ubugari, Kinazi Cassava Plant rukorera mu Karere ka Ruhango intara y’Amajyepfu, kuri uyu wa mbere tariki 20 Werurwe 2017 rwaseshe amasozerano n’abakozi 26 bari basanzwe barukoramo kubera igabanuka ry’akazi uruganda rufite. Gusa aba bakozi bafite impungenge z’igihe baazishyurirwa imyenda uruganda rwari rubarimo dore ko ngo batanaherukaga gukora ku mushahara.

Bamwe muri aba bakozi baganiriye na NONAHA.com, bavuga ko birukanywe bitunguranye kandi ntibahabwe n’imperekeza, yemwe n’imyenda uruganda rubafitiye ntiruyibishyure.

Niyongabo Janvier, ni umwe muri aba bakozi, yagize ati “Mu by’ukuri ubu ndi mu nzira ntaha batwirukanye, twari tumaze amezi iceyenda hafi 10 tudahembwa, ariko birangiye batwirukanye, badutunguye kandi nta mperekeza. Umuyobozi w’uruganda yaduhamagaye muri Weekend atubwira ko kuwa mbere hari inama, tujya ku kazi tuzi ko ari inama isanzwe, ahita aduha impapuro zidusezerera ngo kubera impamvu z’ubukungu”.

Uyu mugabo avuga ko nkawe uruganda rumurimo umwenda wa Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana ane, kandi ko n’umuyobozi w’uruganda adasobanura igihe bazayishyurirwa.

Bwana Niyongabo kandi yakomeje agira ati “Mu by’ukuri imiryango yacu yari ibayeho nabi mu madeni menshi, bamwe aho dukodesha inzu bafatiriye ibintu, imibereho y’aho twakoreraga, uruganda rwatuguriraga ibyo kurya amafaranga akazakatwa ku mishahara, ariko nanone imiryango twasize mu ngo yari ibayeho nabi.”

Asobanura ko ibi bibazo byashyize bamwe mu madeni ya Banki, ndetse bakaba banafitiye impungenge inyungu z’ikirenga bazakwa kubera gutinda kwishyura, bakifuza ko nazo uruganda rwabafasha kuzishyura kuko arirwo byaturutseho.

Undi twaganiriye we utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko batunguwe cyane n’iki cyemezo, asaba ko bakwishyurwa imyenda uruganda rubarimo dore ko nawe ahamya ko batari baherutse guhembwa.

Uwitwa Kalinda Seleman nawe wadusobanuriye ko birukanywe nta nteguza nta n’imperekeza nk’uko itegeko ribiteganya, avuga ko we kimwe na bagenzi be bakoranaga bari bamaze amezi 9 badahembwa, akavuga ko uruganda rwishyuzwa miliyoni ziri hagati ya 160 na 180 harebwe imishahara gusa.

Gusa si abakozi gusa, kuko n’abahinzi badaheruka kwishyurwa imisaruro yabo bahaye uru ruganda, bityo bakaba bafite impungenge ko no kubambura byazamo.

Kayinamura Alexis, umwe mu banyamuryango ba Koperative Twese Imihigo ikorera mu murenge wa Busoro, yagize ati “Mbere bajyaga bishyura ariko kuva muri Nzeri umwaka ushinze ntibaratwishyura, Ubundi mu masezerano dufitanye birimo ko iyo badupimiye bakwiye guhita batwishyura byatinda ntibirenze icyumweru”.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’uruganda, bwana Nsanzabaganwa Emile, yadusobanuriye ko aba bakozi basezerewe kubera akazi k’uruganda kagabanutse, bituruka ku igabanuka ry’imyumbati rubona yo gutunganya.

Asobanura ko aba bakozi batirukanywe ahubwo ko haseshwe amasezerano kubera impamvu z’ubukungu, bityo gukomeza kuhaguma nta kazi byaba ari ugukomeza kongera imyenda ituruka ku mishahari, ibi bikaba byagabanya n’ububasha bwo kubishyura.

Yagize ati “Icy’ingenzi ni uko imyenda yahagararira aho igeze, hagashakwa uburyo ayo mafaranga yaboneka, kandi byaba ejo cyangwa ejobundi yanaboneka kuko abantu barimo barayashaka hirya no hino”.

Ku bijyanye n’impamvu y’iseswa ry’amasezerano, bwana Nsanzabaganwa asobanura ko akazi ntakagihari, agahari gake kazakorwa n’abakozi 10 basigaye muri 36 bari basanzwe mu kazi. Avuga ko akazi gasigaye kangana na 10% ugereranyije n’ubushobozi bw’uburuganda.

Agira ati "Uruganda rufite ubushobozi bwo kwakira toni 120 z’imyumbati ku munsi, ariko hari iminsi rubura n’imwe, akavuga ko ibi byatewe n’indwara yibasiye imyumbati hirya no hino mu gihugu bityo umusaruro wayo ukagabanuka."

Gusa uyu muyobozi avuga ko atari ukuri ko uruganda rumaze amezi 9 rutabahemba, kandi ko badakwiye kugira impungenge kuko ngo kubambura byo bidashoboka.

Avuga kandi ko abo bahinzi nabo badakwiye kugira ibibazo kuko umusaruro bapimishije bazawishyurwa n’ubwo nawe yirinze gutangaza igihe.

Itegeko n° 13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, mu ngingo ya 27 rivuga ko iyo bibaye ngombwa gusesa amasezerano y’akazi hatanzwe integuza, igihe cy’integuza kigomba kungana n’iminsi cumi n’itanu iyo umukozi yakoze igihe kiri munsi y’umwaka, kikagomba kungana n’ukwezi kumwe iyo umukozi yakoze mu gihe cy’umwaka cyangwa kirenze.

Iyi ngingo kandi hari aho ivuga ko amasezerano y’akazi y’igihe kizwi cyangwa ku murimo uzwi neza ashobora kurangizwa mbere y’igihe cyateganyijwe iyo habayeho ikosa rikomeye cyangwa kumvikana hagati y’impande zombi.

Ingingo ya 35 y’iri tegeko ivuga ko Umukoresha agomba guha impererekeza zo gusezererwa ku kazi cyangwa gusesa amasezerano umukozi umaze nibura amezi cumi n’abiri (12) akora nta guhagarika.

Christophe Hitayezu