Published Thursday , on 4 January 2018, 19:10:52 by Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Kane tariki 4 Mutarama 2018, nibwo hasakaye amajwi y’umuyoboi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, mu nkuru yatambutse kuri KT Radio, arimo imvugo ibuza abaturage gutanga amakuru/ibitekerezo ku bibazo bafite babwira itangazamakuru. Kubuza umunyarwanda uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo bivuguruzanya n’ingingo ya 38 y’itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu kuko ivuga ko byemewe kandi byubahirizwa na Leta.

Uyu Muyobozi avuga ko abanyamakuru nta cyo bamariye abaturage, usibye kubumvira ubusa no kubacisha mu bitangazamakuru byabo isi yose ikababona.

Ibi uyu muyobozi ngo amaze iminsi abikomozaho buri gihe, mu ngendo yakoreye mu mirenge ya Bugarama, Bweyeye na Butare, ndetse n’ahandi yagiye asura abaturage muri aka Karere mu minsi ishize.

Ubwo yari mu Murenge wa Bugarama mu cyumweru gishize yabwiye abaturage ko ufite ikibazo wese, cyaba icy’akarengane, cyaba icy’imibereho cyaba icy’ubushobozi agomba kukigeza ku muyobozi w’isibo yaje mu mudugudu, akirinda kukigeza ku banyamakuru kuko ntacyo bamumarira.

Yagize ati ”Aba bagabo baba bafite amafoto, nibaza mu mudugudu ntabe aribo mwumva ko babakemurira ikibazo. Nubona umunyamakuru ukajyaho ukamuganyira, simpamya ko aribuze gukemura ikibazo cyawe. Uyu munyamakuru ntakindi agukorera usibye kugushyira kuri televiziyo akakwerekana uri gusaba isi yose ikakubona.”

Kanda hano wumve ubutumwa Meya Harerimana agenera abaturage be uko bakwiye kwitwara ku itangazamakuru


Harerimana Frederic, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi. [Ifoto:KigaliToday]

Igika cya mbere cy’Ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, igira iti "Ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta".

Igika gisoza iyi ngingo kikagira kiti "Ubu burenganzira ntibubanza gusabirwa uruhushya keretse igihe biteganyijwe n’amategeko".

Ku murongo wa telefone twagerageje kuvugisha uyu muyobozi ngo tumenye neza icyo ubu butumwa agenera abaturage ayobora bugamije, tumuhamagara gatatu icamo ntiyabasha kutwitaba.