Yanditswe Friday , Tariki, 3 March 2017. saa 13:55:50 na NONAHA

Bimaze kugaragara ko hari bamwe bigora gutandukanya imikoreshereze ya konti z’imbuga nkoranyambaga zabo bwite n’iz’ibigo bakorera. Urugero rumwe muri iyi myitwarire ni nk’ushinzwe Itangazamakuru mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, aho akoresha amarangamutima ye bwite ku muyoboro w’amakuru y’ikigo akorera. Iki ni kimwe mu byo bamwe batitaho kandi bifite kinini bisobanuye mu itangazamakuru.

Ubwo umunyamakuru Christophe Hitayezu yanengaga serivisi mbi yahawe na Batamuriza Gloria ubwo yajyaga kuri RAB kuhashaka amakuru mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki 28 Gashyantare 2017, byatumye amukura mu mubare w’abafite uburenganzira bwo gukurikira amakuru anyuzwa ku rukuta rwa Twitter rwa RAB (Ibyo bita Block).

Amagambo anenga uyu mukozi, umunyamakuru yanditse kuri twitter bukeye bwaho, yarimo gutangara cyane, yibaza niba uwo mukozi asobanukiwe iby’itangazamakuru, ko mu kazi ke akwiye kwita ku kubaha abamugana, ndetse ko uyu munyamakuru atazasubira muri ibyo biro.

Ibi ntibyakagombye kuba ikibazo, iyo aza gukoresha konti ye bwite agakora Blok uwo ashatse, nk’uko byagarutsweho na bamwe mu bo twaganiriye basobanukiwe iby’itangazamakuru.

Cleophas Barore, umuyobozi w’Urwego rw’abanyamakuru rwigenzura, RMC, we yatangajwe no kumva ko hari uwabikora, yagize ati "Ahubwo se ibyo bibaho! Ibyo ntibyemewe kuko ni ukubuza umuntu uburenganzira bwo kugera ku makuru, kandi izi mbuga nkoranyambaga ziba ziri rusange, ntabwo byemewe ibi ni uguhakanira umuntu kugera ku makuru kandi abifitiye uburenganzira bwo kuyageraho. Niyo haba hari icyo baba barapfuye ariko ntago cyakwinjira mu bunyamwuga".

Twitter iti ntiwemerewe kureba ibyo @RwandaAgriBoard yanditse

Edmund Kagire, ni umwe mu bakomiseri ba RMC akaba n’umunyamakuru ukoresha cyane urubuga rwa Twitter, mu kiganiro kigufi agiranye n’umunyamakuru wa NONAHA.com, agize ati "Ikigo kuba cyabloka umuntu cyane cyane w’umunyamakuru ntibikwiye, umuntu yabikora wenda kuri konti ye bwite, ariko iyo umuyobozi cyangwa ikigo kibikoze ntabwo bitanga isura nziza, kuko Twitter ni urubuga abantu basigaye baboneraho amakuru bakanayatangiraho".

Bwana Kagire akomeza avuga ko ariko yumva byashoboka igihe ari umuntu wandika atukana cyangwa asebya ikigo.

Nshimyumukiza Janvier Popote, ni umunyamakuru w’umusesenguzi ukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, nawe yanenze iyi myitwarire avuga ko bidakwiye kuko ku mbuga nkoranyambaga habonerwa hakanatangirwa amakuru, hakaba kunenga ndetse no gushima, ati "Ubwo se uwamunenga wese yajya amubloka, ibyo ntabwo ari byo".

Ibi kandi byananenzwe na Ange Soubirous Tambineza ushinzwe amakuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi iki kigo cya RAB kibarizwamo, avuga ko umunyamakuru afite uburenganzira ku makuru y’ikigo muri rusanga.

Ingingo ya 3 y’itegeko No 04/2013 ryo kuwa 08/02/2013 ryerekeye kubona amakuru, ivuga ko "Buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera".

Uburenganzira bwo kubona amakuru harimo ibi bikurikira (mu gika cyayo cya nyuma): "Kubona amakuru abitswe mu buryo ubwo ari bwo bwose bw’ikoranabuhanga cyangwa mu nyandiko zicapwe zivanywe muri mudasobwa cyangwa mu kindi kintu icyo ari cyo cyose".