Published Friday , on 22 December 2017, 15:27:00 by Christophe Hitayezu

U Rwanda rumaze gutera intambwe nziza ku Isi mu kwimakaza ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore mu nzego zose z’imibereho y’igihugu, gusa haracyari inzitizi ahanini zituruka ku myumvire y’abafata uburinganire uko butari haba ku ruhande rw’abagabo ndetse n’urw’abagore, rimwe na rimwe bikagira ingaruka mu mibanire y’abashakanye.

Iki ni kimwe mu byagarutsweho cyane mu mahugurwa y’iminsi 4 yateguwe n’Ihuriro ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru (Women in Media Platform [WMP]) ubwo kuva tariki 18 Ukuboza 2017 bahuguraga abayobozi b’ibitangazamakuru hagamijwe kunoza uruhare rungana rw’abagabo n’abagore haba mu gutanga amakuru, gukora itangazamakuru, mu nzego z’ubuyobozi mu bigo by’itangazamakuru, kuzamurwa mu ntera n’ibindi.

Benshi bahuriza ku kuba hari abagabo ndetse n’abagore bafata uburinganire nka gahunda yaje guha ijambo abagore ngo bigaranzure abagabo, abandi bakitiranya uburinganire n’igitsina kuko iyo havuzwe uburinganire bumva umugore nyamara bidakwiye.

Rev. Uwimana Jean Pierre, umwe mu bahuguye aba bayobozi b’ibitangazamakuru yibukije ko uburinganire butandukanye n’igitsina runaka, ahubwo ko ari uburyo umugabo n’umugore bagira uruhare mu nshingano runaka hagendewe ku bushobozi n’ubwumvikane.

Mu itangazamakuru, Rev. Uwimana yibukije ko bidakwiye ko umunyamakuru ajya gushaka amakuru akavugana gusa n’abagabo, yagize ati "Abantu benshi bumva umugabo ariwe ushoboye, ni imyumvire mibi, ukwiye guha ijambo abagabo ndetse n’abagore kuko nabo barashoboye".

Impuguke mu itangazamakuru akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Kayumba Christopher, yavuze ko ntawe ukwiye kumva ko umugabo ariwe ushoboye ahubwo hakwiye kurebwa umusaruro batanga, agira ati "Jye ntawe naha akazi cyangwa ngo mwohereze kuzana Inkuru runaka kubera ko ari umugore cyangwa umugabo, ndeba ko ashoboye ibyo mutumye gusa, ubishoboye niwe mpitamo". Akomeza kandi avuga ko no mu ngo imibanire ikomezwa n’ibyishimo atari amategeko.

Dr. Kayumba Christophe aganira n’abayobozi b’ibitangazamakuru bitabiriye aya mahugurwa

Diane Mushimiyimana, umwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru bitabiriye aya mahugurwa, nawe avuga ko hakiri ikibazo cy’imyumvire ya bamwe mu bagore bumva ko ari igihe cyo gutegeka no gusuzugura abagabo, nyamara ibi bikaba atari bwo buringanire bwigishwa ko ahubwo nabyo bitera ibibazo birimo n’amakimbirane mu miryango.

Didace Niyifasha uhagarariye Radio Inkoramutima, avuga ko hari n’ikibazo cy’abafata uburinganire bakabukoresha mu zindi nyungu za Politiki ndetse n’ubwo kubona indonke bikaba nk’ubucuruzi kandi ari ikibazo kireba imibereho n’imibanire mbere y’ibindi byose.

Solange Ayanone wo mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, avuga ko haba mu kazi ndetse no mu buyobozi icya mbere gihabwa agaciro ari ubushobozi, bityo ko abagore bakwiye kureka bimwe mu bituma batererwa icyizere, yagize ati "Abagabo bo bizwi ko bashoboye, niba uri umugore uri mu kazi, kora ugaragaze ubushobozi, wikwitwaza ngo ndatwite ndatwite, gutwita si indwara, niba unaciragura zana akantu uciremo ukora aho kwirirwa mu mpushya ngo ejo unasange uvuga ngo urashaka kuzamurwa mu ntera".

Madame Ayanone Solange

Umuyobozi mukuru wa WMP, Akarikumutima Regine, yasabye aba bayobozi barimo ab’ama Radio, Television, ibinyamakuru byandika ndetse n’ibikorera kuri murandasi, ko bakora inyandiko ikubiyemo amabwiriza agenga iyubahirizwa ry’uburinganire muri buri gitangazamakuru (Gender Policy) akamanikwa mu byumba bitunganyirizwamo amakuru aho buri munyamakuru azajya ayifashisha mu kazi ke ka buri munsi.

Akarikumutima Regine, umuyobozi mukuru wa Women in Media Platform

Mu isozwa ry’aya mahugurwa ku wa Kane tariki 21 Ukuboza, Umunyamabanga nshimgwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru, Mbungiramihigo Peacemaker yashimye uruhare rwa WMP mu guharanira iterambere ry’uburinganire bakoresheje itangazamakuru, ibi kandi byanagarutsweho n’umuyobozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi mu Rwanda (UNESCO), Peter Wallet, wanabijeje ubufatanye mu kugera ku ntego iri huriro ryihaye.