Published Friday , on 14 April 2017, 16:57:39 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Mu rukundo hari ubwo umwe mu bakundana atesha agaciro urukundo ahabwa, akabivamo uwo bakundanaga akaba yakumva ko ari nk’isi imugwiriye, rimwe na rimwe akumva ko no kubaho ntacyo bikimumariye, ndetse kwibona abana n’undi muntu utari uwo bakundanye icyo gihe ntibimworohere, gusa burya kwiheba si karande, wabona umuhoza w’ayo marira, uguha agaciro, kandi usobanukiwe no gukunda.

Burya akenshi iyo umuntu akwanze nyuma yo kwiheba no gushavura akabona wabyakiriye akunda kugaruka akwinginga kuko aba abonye agaciro wari ufite, iki gihe uzirinde kuba nyamujya iyo bigiye, kuko ibyo muba mwarakoranye, ukamwiha wese, ukamukorera ibishoboka yemwe mukagera n’aho mwaryamana byose akabitesha agaciro, akenshi nta keza aba agarukanye.

Iyo wabonye urukundo rushya, ugomba kuruha agaciro kandi ukarurinda, kuko iyo utangiye kuvangirwa n’abo mwahoze mukundana ukabaha umwanya muganira birambye kuri telefoni, ubutumwa bugufi, ku mbuga nkoranyambaga, guhura nabo kenshi no kubasura, umunezero wawe bashobora kuwuhindura umwanda, bikakubaho karande, kuko baza bitwaza ibihe mwagiranye kugeza mu buriri, maze dore ko ntawe uhana uwahanutse, agatima kakarehareha, maze ugatangira kwibeta umukunzi mushya, nyamara ingaruka ni nyinshi nk’uko tugiye kubigarukaho turebera hamwe zimwe muri zo.

  • Kubura byose nk’ingata imennye

Mu buzima bw’urukundo buri wese agira amateka avanze, abahiriwe ntibahata ibaba, gusa akenshi usanga amateka abantu bagirira mu rukundo mbere yo gufatisha urukundo nyakuri atari meza na gato, kuko usanga urwa mbere rwarababereye intandaro y’ubusambanyi, inda zitateganyijwe, agahinda, ubwihebe no kuzinukwa.

Nyuma y’ibi byose hari uza akagukunda akagukundwakaza, nawe ukamubwira amateka mu byiciro, wumva ko hari icyo uzageraho kikaba simusiga nyamara byose akabyihanganira atari uko bitabangamye, ahubwo agukunda nta buryarya, gusa ntuzamubeshye agukunde uko uri.

Iyo mumaze gukundana rwose bimeze neza, usanga abo mwahoze mukundana bagukomerekeje umutima, bagenda bagaruka, uko ugenda ubaha umwanya wigira inshuti ya bose ni ko ubwonko bugenda burogwa, ugasanga rimwe na rimwe murabipfa n’uwari nibura ugufashe neza, uko bitinda agenda arambirwa, bikarangira yikuriyemo ake karenge kuko na mbere hose aba yarumvise amateka mwagiranaga, aha wisanga wabuze byose, kuko umwe wihaga kuganiriza usanga yaguteshaga igihe cyo kwita ku mukunzi mupanga ibyabanezeza mu rukundo ntacyo akumariye, uwari wakwikundiye nawe akigendera, iyo wubatse bikuzambiriza umubano, mugashwana bya hato na hato nyamara mwari mwibaniye neza hakaba icyo wakora, uwo washatse uziko muzarambana mugatandukana bidateye kabiri, ugasigara umanjiriwe, ureba ya ndoro ya ‘’ Mbega urubwaa!’’

Ubutaha tuzabagezaho izindi ngaruka z’urukururano n’abo mwahoze mukundana.

Igorora Iritararenga Dieudonne