Yanditswe Tuesday , Tariki, 20 June 2017. saa 19:33:43 na Christophe Hitayezu

Umushinga w’ingengo y’imari ya Leta 2017-2018 ugezwa mu nteko ishinga amategeko bwa mbere wagaragazaga ko ingengo y’imari izagenerwa ubuhinzi izagabanuka ugereranyije n’amafaranga yari acyenewe muri uru rwego, kuko minisiteri y’ubuhinzi yari yasabye miriyari 110, maze yemererwa asagaho gato miriyari 80, ibi byateye impungenge abasenateri maze kuwa mbere tariki 19 Kamena 2017 bifuza kumenya niba hari impinduka zabayeho nyuma yo kugaragaza ko ingengo igenewe ubuhinzi ikwiye kongerwa.

Abagize komisiyi y’iterambere ry’ubukungu n’imari yavuze ko nta mpungenge zikwiye kubaho kuko amafaranga agenewe ubuhinzi n’ubworozi yongerewe akava kuri miriyari zisaga 80 akagera kuri miriyari 110.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza, muri rusange akaba avuga ko ibitekerezo byatanzwe ku ivugururwa ry’ingengo y’imari byitaweho.

Ingenge y’imari y’umwaka utaha wa 2017-2018 izakenera miriyari 2 094.9 mu gihe umwaka ugiye kurangire ingengo y’imari yari miriyari 1,954.2, ni ukuvuga ko ingengo y’imari y’umwaka utaha izihongera miriyari 140.7.