Published Tuesday , on 19 December 2017, 10:28:00 by Christophe Hitayezu

Ku wa 18 Ukuboza 2017 umuryango ActionAid watanze ibihembo ku banyamakuru bakoze inkuru nziza kurusha izindi, zirebana n’imirimo abagore bakora idahabwa agaciro.

Abanyamakuru bagera muri cumi na bane bari batanze inkuru zirenga makumyabiri, ababashije kwegukana ibihemo birimo n’amafaranga ni abanyamakuru batanu gusa.

Ifoto rusange y’abanyamakuru bitabiriye irushanwa, abakosoye ndetse n’umuyobozi wa ActionAid

Nkurunziza Pacifique, umunyamakuru wa NONAHA.com na Radio Ishingiro ikorera mu karere ka Gicumbi, ni umwe mu banyamakuru batanu bahawe ibihembo birimo n’amafaranga, avuga ko iki kigihembo cyamushimishije cyane ariko ngo agikesha amahugurwa yari yarahawe n’umuryango Action Aid bigatuma abasha gukora inkuru nziza yanabashije kwegukana ibihembo.

Yagize ati "Iki gihembo ngikesha amahugurwa nari narahawe n’umuryango ActionAid arebana n’iyo mirimo abagore bakora ariko ugasanga idahabwa agaciro harimo nko guteka, kuvoma, kurera abana n’iyindi myinshi, nanjye ubwanjye sinabyumvaga ukuntu iyo mirimo yadindiza umugore nkibaza ukuntu kuvoma, guteka, kurera abana byahabwa agaciro ku rwego rwo kuba twakumva ko umwanya abagore bayitakazamo bagakoze ibindi bibabyarira inyungu mbese sinabyumvaga cyane ".

Nkurunziza Pacifique, umunyamakuru wa NONAHA.com yaje muri batanu ba mbere

Nkurunziza Pacifique akomeza avuga ko uretse kuba yarahawe igihembo nk’umunyamakuru wakoze inkuru nziza, na we hari byinshi yungutse mu buzima busanzwe.

Ati "Uretse kuba narahawe igihembo hari byinshi nungutse, ndateganya kubaka urugo ariko ntakubeshye mu gihe cyose ndi mu rugo sinzatuma umugore wanjye afata amasaha abiri mu mirimo yo mu rugo kandi yakamutwaye iminota 30, niba ari guteka ngomba kumushakira gaz ituma atamara umwanya mu gikoni, mu gihe ari gufura nkaba namufasha umwana cyangwa nkajya kumushakira amazi wa mwanya yamara ari kujya gushaka amazi nkayamuzanaria cyangwa mu gihe nzaba mfite ubushobozi nzayamwegereza ajye ayavoma hafi".

Uwimana Ferdinand, umwe mu bari bagize akanama katanze amanota asobanura ibyagendeweho

Umuryango wa ActionAid mu Rwanda urasaba abanyamakuru kujya bakora inkuru ku mirimo abagore birirwamo ariko ikaba idahabwa agaciro, ikindi kandi na bo bakarushaho kumva agaciro iyo mirimo abagore bakora nk’uko bigarukwaho na Josephine Uwamariya Umuyobozi wa ActionAid Rwanda.

Madame Uwamariya yagize ati "Nimudufashe dukomeza tumenyekanishe iyo mirimo abagore birirwamo ariko ugasanga bafatwa nk’aho ntacyo bakora, umugabo uramubaza uti "umugore wawe akora iki? Undi ati ntacyo kandi yiriwe atetse yiriwe avoma yiriwe arera abana, iyo mirimo igomba guhabwa agaciro, uretse ibihembo tubaha namwe mukwiye kumva iyo mirimo ko ihabwa agaciro mu muryango nyarwanda, mukomeze mushishikarize bagenzi banyu bakore inkuru umwaka utaha muzabe mwisumbuye uko mungana".

Madame Josephine Uwamariya Umuyobozi wa ActionAid Rwanda

Muri ibi bihembo ActionAid yatanze yahembye abanyamakuru bose bagerageje kwitabira amarushanwa, ariko abanyamakuru batanu ba mbere bagenda babagenera n’igihembo cy’amafaranga aho uwa mbere yahawe igihembo cy’ibihumbi 500 naho uwa gatanu ahabwa igihembo cy’ibihumbi 300.

Uretse Nkurunziza Pacifique, abandi banyamakuru bahembwe ni Jean Claude Habimana wa Radio Salus, Donnah Mbabazi wa The New Times, Prudence Kwizera na Michel Nkurunziza ba The New Times.

Soma hano Inkuru ya Pacifique Nkurunziza yatsindiye igihembo