Yanditswe Friday , Tariki, 24 March 2017. saa 13:48:00 na Christophe Hitayezu

Mu nama nyunguranabitekerezo ku mikoreshereze y’ikinyarwanda muri iki gihe yateraniye i Kigali, hagarutswe ku kuba imyigishirize y’ikinyarwanda nk’ururimi kavukire idahwitse, ndetse hagarukwa no kuba itangazamakuru riri mu bihohotera ururimi rw’ikinyarwanda.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe n’abitabiriye iyi nama, bagarutse ku ngero zifatika zigaragaza ko abanyamakuru bica ururimi, bakavuga amagambo atabaho mu rurimi rw’ikinyarwanda cyangwa akocamye. Ibi bikaba ari bimwe mu bituma n’abandi banyarwanda bibacengeramo ngo kuko itangazamakuru rikurikirwa na benshi kandi rikwiye kuba umwarimu mwiza w’ikinyarwanda.

Padiri Nyombayire, ni umwe mu bagaragaje ko abanyamakuru bica ururimi rw’ikinyarwanda, yabwiye umuyobozi wa Radio Rwanda wari aho ko hadakwiye gutegerezwa amahugurwa nk’uko yari abivuze, ko ahubwo hari iby’ibanze bikwiye guhinduka amazi atararenga inkombe.

Nyuma yo kumva ibi bitekerezo, Havugimana Aldo, umuyobozi wa Radio Rwanda na Radio z’abaturage mu Rwanda, yavuze ko ingamba zigiye gufatwa ari uko hazashyirwaho abakosozi bahoraho b’ururimi mu byumba bitunganyirizwamo amakuru.

Avuga kandi ko aba bakosozi bazajya bafasha mu gushaka amagambo mbonera yo gukoresha mu itangazamakuru. Asoza asaba intiti mu kinyarwanda ko bazajya begera itakangazamakuru bagahabwa umwanya bagasangiza abanyarwanda ubumenyi, ati "Ibijyanye n’ururimi n’umuco, ntidufite ibihagije kandi muhari".

Mbungiramihigo Peacemaker, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru ari nayo ifite inshingano zo kongerera itangazamakuru ubushobozi, avuga ko hari ubufatanye iri kugirana n’inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco buzatangira kugaragaza umusaruro mu minsi mike.

Christophe Hitayezu