Yanditswe Tuesday , Tariki, 5 September 2017. saa 14:04:38 na Christophe Hitayezu

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuziranenge mu Rwanda, RSB, kigiye gutangiza gahunda nshya yiswe Zamukana Ubuziranenge izibanda ku nganda nto n’ziciriritse ngo zibashe kugera na zo ku masoko mpuzamahanga.

RSB ivuga ko iyi gahunda ije mu rwego rwo gushyigikira by’umwihariko gahunda y’igihugu yo kongera ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda, kwimakaza umuco w’ubuziranenge mu nganda no kuzamura urwego rw’ubuziranenge mu gihugu muri rusange.

Murenzi Raymond, umuyobozi mukuru wa RSB avuga ko iyi gahunda irebe ibigo bito n’ibiciriritse cyane cyane iby’abagore, inzego z’urubyiruko n’abafite ubumuga. Ikareba ibigo bihunika ibiribwa bitaratunganywa, imodoka zigemura ibiribwa, inganda zitunganya ibiribwa, serivisi zitega zikanagabura ibiribwa ndetse na serivisi zigemura ibiribwa bitunganyije.

Avuga kandi ko ku ikubitiro muri uyu mwaka iyi gahunda izatanirira ku nganda z’amata n’ibiyakomokaho, inyama n’ibizikomokaho ndetse n’imboga n’imbuto n’ibibikomokaho hanyuma ikazakomereza ku buki n’ibindi byiciro by’ibiribwa.

[Ifoto] Murenzi Raymond, umuyobozi mukuru wa RSB

RSB ivuga ko izakora isuzuma ry’izi nganda harebwa iby’ingenzi uruganda rugomba kuba rwujuje hanyuma zishyirwe mu byiciro bitandukanye kandi zishyirirweho uburyo bwo gukurikiranwa.

Mu bufasha izi nganda zizagenerwa, RSB ivuga ko nta bw’amafaranga cyangwa ibikoresho burimo, ahubwo zizahabwa ubwa tekiniki hashyingiwe ku byo zikeneye kandi buzagenda buzifasha kwimuka ziva mu cyiciro cy’ubuziranenge cyo hasi zijya mu kindi cyisumbuyeho.