Yanditswe Wednesday , Tariki, 24 May 2017. saa 14:57:10 na Christophe Hitayezu

Abafite aho bahuriye n’inguzanyo zitangwa mu buhinzi n’ubworozi, bashobora kutazongera gusubiza inyuma imishinga yo muri urwo rwego kuko imbogamizi yagiraga zirimo gutegurwa nabi, ingwate, ibyago mu mushinga n’ibindi bigiye gukurwaho nyuma y’amasezerano Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) iherutse gusinyana n’Ikigega cy’iterambere cya Leta zunze ubumwe za Amerika USAID.

Aya masezerano agamije ubufatanye mu kubaka inzego zose ziri muri gahunda yo gutanga inguzanyo mu buhinzi n’ubworozi, yaba amabanki, ibigo by’imari iciriritse amakoperative n’ibigo by’ubwishingizi.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Alex Kanyankole avuga ko ubu bufatanye buzagabanya inyungu ku nguzanyo kuko ikiguzi cy’igishoro cy’inguzanyo kizagabanuka, ibyago by’umushinga bikaba bike n’icyizere cy’umusaruro wawo kikiyongera.

Ati “Niba abantu bakoreye hamwe hari ubwishingizi bujyanye n’umushinga, habayeho ikoranabuhanga ku buryo umusaruro uzaba mwiza, imikorere yagenze neza n’inyungu ishobora kugabanuka.”

Ibijyanye n’ingwate nabyo ngo bizongera bisuzumwe habe hakongerwamo n’ingwate z’umusaruro w’ubuhinzi uri mu bubiko.

Umuyobozi w’umushinga wo guteza imbere ishoramari ry’abikorera mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi bubyara inyungu (PSDAG), Melanie Bittle, yavuze ko aya masezerano azateza imbere ubuhinzi mu Rwanda, bukagera ku cyiciro cyo kubyara inyungu.

Ati “Tugamije kongera ishoramari ry’abikorera mu bijyanye n’ubuhinzi bubyara umusaruro. Ubu bufatanye ni ingenzi ku mpande zombi kuko tuzatanga ubufasha mu bya tekiniki na BRD ibashe gufasha ibigo by’imari bitandukanye kubona imari bishora mu mishinga y’ubuhinzi.”

BRD yashyizeho ishami ryihariye rishinzwe ibyerekeranye no gutanga inguzanyo mu buhinzi n’ubworozi, ifite intego yo kongera amafaranga yatangaga muri izi nguzanyo.

Muri 2016 iyi banki yatanze inguzanyo mu buhinzi n’ubworozi zirenga gato miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda, muri 2017 irateganya gutanga izindi 10, naho muri 2018 zigere kuri miliyari 22, muri 2019 ho hatangwe miliyari 33.