Published Wednesday , on 18 October 2017, 14:28:15 by Christophe Hitayezu

Mu bihe byashize inzego z’umudugudu zahwihwishijwemo dutanga serivisi itanogeye umuturage ndetse hanavugwa ruswa zakwaga n’abakuru b’imidugudu, mu turere twa Ngoma na Kirehe [aho twabashije kuganiriza abaturage kuri iyi ngingo], bagaragaje ko ibyo byabaye amateka.

Mukakamari Cecile wo mu mudugudu wa Kiyovu mu kagari ka Nyabikokora muri Kirehe, avuga ko ubu ntawe ugisabwa kugira icyo atanga iyo akeneye serivisi ku mukuru w’umudugudu, ati “ubu hari ugifata ruswa se cyangwa ngo yinube mu guha umuturage serivise! Umuyobozi tumutora tumuziho ubunyangamugayo”.

Mukakamari Cecile/umuturage

Ngabo Norbert wo mu mudugudu wa Rugero uri mu karere ka Kirehe nawe avuga ko hari impinduka zikomeye zabayeho, ko imitangire ya serivisi y’umukuru w’umudugudu itandukanye n’uko byari byifashe nko mu myaka 3 ishinze, yagize ati “Ubu umukuru w’umudugudu wacu ndamushima rwose, iyo ushaka serivisi arayiguha akanagufasha akagusobanurira inzira zose wacamo kugirango ibyo ushaka bikemuke vuba”.

Ibi kandi twanasanze ariko byifashe mu karere ka Ngoma, aho abaturage bavuga ko serivisi zo mu midugudu ari nta makemwa, by’umwihariko bo bakaba barafashijwe n’agashya bihariye k’amasibo aho usanga ingo 15 zegeranye zikora isibo imwe ibibazo byose bikaba ariho bicocerwa ndetse hagakorerwamo n’izindi gahunda z’iterambere.

Kabahizi Hamis wo mu murenge wa Murama mu karere ka Ngoma avuga ko umukuru w’umudugudu afitiye akamaro gakomeye abaturage, yagize ati “Ukeneye serivisi ntibitwara iminsi 2 utarayibona, akenshi ndetse ujyayo bakarara babikurangirije ugahita ujya ku kagari, kubera n’amasibo turimo birihuta cyane”. Akomeza avuga ko icyo kubura umuyobozi w’umudugudu cyangwa kugira icyo abaka bamaze kukibagirwa ndetse ngo cyanahindutse icyaha imbere y’abantu, agatanga ubuhamya ko we ubwe aherutse gusaba icyangombwa cyo kongera umwana ku cyiciro cy’ubudehe ariko byamutwaye iminsi 3 gusa no ku kagali yahageze.

Rwiririza Jean Marie Vianney, umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko Njyanama yafashe umwanya wo gusura komite nyobozi y’umudugudu, yagize ati “Twaganiriye na bo tubigisha imitangire ya serivisi nziza, tubereka umuyobozi ubereye umuturage, ko nta mpamvu yo kumurenganya cyangwa kumuha serivisi aguhaye ruswa. Ikindi cyahinduye imyumvire y’abayobozi b’imidugudu ndetse n’abaturage ni gahunda twashyizeho y’amasibo, isibo y’ingo 15 iba ifite umuyobozi wayo n’abajyanama, ibigera ku muyobozi w’umudugudu biba byabanje mu isibo”.

Rwiririza Jean Marie Vianney, umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard avuga ko hari gahunda zashyizweho zafashije mu guhindura imyumvire y’abayobora imidugudu ndetse n’abaturage, yagize ati “Abagize inzego z’ibanze bakimara gutorwa muri iyi manda barigishijwe bagaragarizwa amakosa bagenzi babo bakoze n’ingaruka yagize kuko akenshi banakoraga amakosa kubera kutamenya ingaruka zayo. Habayeho itorero kuva ku rwego rw’akarere kugeza kuri komite nyobozi y’umudugudu. Ikindi cyafashije ni inteko z’abaturage ziba buri wa kabiri, ntabwo umuturage akihererana umukuru w’umudugudu ngo abe yamuha ruswa. Ikindi ni uko abaturage bafite ububasha bwo kweguza ugaragayeho amakosa bagatora undi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard

Ku rwego rw’umudugudu ni ho serivisi nyinshi zitangwa mu nzego za Leta zitangirira, kuba abayobora uru rwego nta mushahara bagenerwa biri mu byashyirwaga mu majwi nka kimwe mu bituma baka ruswa abaturage cyangwa serivisi batanga zikadindira n’ubwo ubu abaturage ndetse n’abayobozi bagaragaza ko nta sano byari bifitanye ahanini byaturukaga ku myumvira.