Yanditswe Friday , Tariki, 10 February 2017. saa 20:59:54 na Christophe Hitayezu

Mu gihe ubu umusaruro w’ibigori muri Afrika uri munsi y’uw’ibihugu byateye imbere ku kigereranyo cya 40%, inzobere zahuriye i Kigali mu biganiro by’iminsi itatu ngo higirwe hamwe ingamba zafatwa mu kuzamura umusaruro w’iki gihingwa.

Muri ibi biganiro byasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2017 i Kigali, ababyitabiriye baturutse mu bihugu bine byatoranyijwe birimo Mali, Mozambique, u Rwanda na Zambia, bunguranye ibitekerezo bahereye ku mishinga iri mu bihugu byabo igamije guteza imbere icyi gihingwa.

Izi nzobere zasabye ko hakwiye gukoreshwa uburyo bwose bushoboka burimo no kuvanga ibigori n’ibindi bitabangamirana (Intercroping).

Ibi biganiro byateguwe n’ishyirahamwe ryita ku bidukikije n’ubuhinzi (APEFA) ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi ku Isi (FAO), byasojwe hiyemejwe ingamba zo kunganira imishinga igamije guteza imbere ubuhinzi, ndetse no kunononsora imihingire y’ibigori.

Inzobere zivuga ko kugeza ubu ibigori byinshi bisarurwa muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, byezwa n’imiryango ikennye yo mu byaro, akenshi usanga nta bushobozi ifite bwo kubona inyongeramusaruro, ibi bikaba imvano y’umusaruro muke mu karere. 

Attaher Maiga, umuyobozi uhagarariye FAO mu Rwanda, yavuze ko ibigori ari kimwe mu bihingwa by’ingenzi ku mugabane wa Africa kuko biri mu byo abaturage barya cyane mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Dr. Claver Ngaboyisonga, umushakashatsi mu kigo cy’ubuhinzi mu Rwanda (RAB), avuga ko kugeza ubu umusaruro w’ibigori mu Rwanda usaga toni 3.3 kuri hegitari imwe, aho izi nzobere zahise zivuga ko u Rwanda ruhagaze neza kuri iki gihingwa kuko uyu musaruro uri hejuru cyane ugereranyije n’ibindi bihugu bya Africa.

Ibi Dr. Ngaboyisonga avuga ko bikeshwa gahunda ya Leta yo guhuza ubutaka hahingwa igihingwa cyatoranyijwe, kuko byafashije cyane mu kugeza ku bahinzi inyongeramusaruro no kubaha nkunganire, ibi abivuga ashingiye ku kuba mu mwaka wa 2007, u Rwanda rwarezaga ibigori biri munsi ya toni 1 kuri hegitari.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda ivuga ko mu mwaka wa 2016, u Rwanda rwejeje toni 374000 z’ibigori, rukaba rufite intego yo kweza toni 781000 muri uyu mwaka wa 2017.

Christophe Hitayezu