Yanditswe Sunday , Tariki, 26 February 2017. saa 01:48:31 na Christophe Hitayezu

Kuva ku isaha ya saa mbiri n’igice zo z’uwa Gatandatu tariki 25 Gashyantare, kugeza saa sita n’iminota mirongo itatu n’itanu z’igicuku kuri icyi cyumweru tariki 26 Gashyantare 2017, nibwo habaye umuhango wo gutora nyampinga w’u Rwanda, umuhango wabereye mu mujyi wa Kigali ahazwi cyane nka Camp Kigali.

Iri kamba ryataangiye rihatanirwa n’abakobwa 25 batoranyijwe mu ntara zitandukanye z’igihugu, birangiye ryegukanywe na Iradukunda Elsa.

Iradukunda Elsa niwe ubaye nyampinga w’u Rwanda 2017

Iradukunda yakiranye ibyishimo byinshi iyi ntsinzi

Umuhoza Simbi Fanique niwe ubaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2017, Kalimpinya Queen aba igisonga cya gatatu naho Umutoniwase Linda aba igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2017.

Kanda hano urebe uko uyu muhango wagenze kuva utangiye kugeza usojwe