Published Wednesday , on 10 January 2018, 18:42:45 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Igihugu cya Iran gikoresha ururimi ry’Igiperisi nk’ururimi rw’umuco cyashyizeho itegeko rikumira kwigisha icyongereza mu mashuri abanza, kuko ngo basanga uru rurimi rubangamiye umuco wabo.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse, minisitiri w’Uburezi yatangarije abanyamakuru ko bagiye gushyira imbaraga mu kwigisha ururimi rwabo n’umuco w’igihugu cya Iran hibandwa mu mashuri abanza.

Icyongereza gifatwa nk’ururimi rw’ingirakamaro ku banya-Iran benshi ndetse rusanzwe rwigishwa mu gihugu hose.

Ubusanzwe ngo icyongereza ni isomo abanyeshuri bahitamo bageze mu mashuri yisumbuye aho baba bari mu kigero cy’imyaka 12 y’amavuko.

Mehdi Navid-Adham umunyamabanga mukuru w’inama y’igihugu y’uburezi, yavuze ko amashuri yigisha icyongereza andi mashuri atarabiteganyije ngo aba arimo akora icyaha cyo kwica amategeko.

Gusa ngo uku gufunga ntabwo biri buhindure gahunda yo kwishyura kwiga indimi z’amahanga ku bo mu mashuri yisumbuye cyangwa mu mashuri yigenga yigishaga Icyongereza mu buryo bwihariye butari muri gahunda y’igihugu y’uburezi.

Mu bihe byahise bamwe mu banya-Iran bagiye batanga ibitekerezo ko kwigisha Icyongereza mu bana bato ari ukubabibamo imico y’abo mu Burengerazuba bw’isi bakiri bato.

Uyu mwanzuro ngo ntugamije guca ururimi rw’Icyongereza burundu ariko ngo ni ukumenya neza ko abanzi babo n’abatabifuriza ibyiza badatangira guhindura abaturage babo bahereye mu bana bakiri bato.

Gusa uyu mwanzuro ufashwe mu gihe muri iki gihugu abaturage bamaze iminsi mu myingaragambyo yo kwamagana ubutegetsi buriho.

Muri iyi myigaragambyo yatangiye mu kwezi gushize bivugwa ko abantu bagera ku 1000 batawe muri yombi harimo n’abanyeshuri bagera kuri 90.

Leta ya Iran ishinja abanzi bayo bari hanze y’igihugu ko ari bo bihishe inyuma y’izo mvururu n’imyivumbagatanyo byagaragajwe n’abaturage.

Umuyobozi w’ikirenga w’igihugu, Ali Khamenei aherutse kuvuga ko kwigisha Icyongereza muri Iran biteye impungenge.