Yanditswe Sunday , Tariki, 1 October 2017. saa 13:57:59 na Christophe Hitayezu

Umuherwekazi ufite inkomoko mu Rwanda PDG Brenda Thandi Mbata, asigaye ategura ibirori bikomeye bihuza abashoramari i Burayi no hirya no hino ku Isi, ubwo ibi birori byabaga tariki 23 Nzeri 2017, byahuriranye n’umunsi we w’amavuko ndetse n’isabukuru y’imyaka 20 akora ishoramari, uba umwanya wo kwishimana n’abashoramari bagenzi be.


Uyu munsi witabiriwe n’abashoramari benshi

PDG Brenda Thandi wakunze kwamamaza ibikorwa bye mu itangazamakuru ndetse bikanamufasha mu myaka 20 amaze mu ishoramari mu bihugu bitandukanye birimo Congo Brazaville, U Bubiligi ndetse n’u Bufaransa, mu Ukuboza 2016 nibwo yatangiye gutegura ibirori nk’ibi bihuza abashoramari bakishimana ndetse bakungurana ibitekerezo.

PDG Brenda Thandi yanahawe igihembo cy’imyaka 20 amaze mu ishoramare

Kuri iyi nshuro ibi birori byahuriyemo abashoramari 195 baturutse mu bihugu 95 bitandukanye, buri wese yabyitabiriye ni uwabanje kwishyura amayero 100 (Hafi ibihumbi ijana by’amanyarwanda).

Muri ibi birori byabereye i Paris mu Bufaransa, wabaye n’umwanya wo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 38 amaze avutse, aho yishimanye bikomeye n’abandi bashoramari baturutse mu bihugu 95 ku Isi.

Hanizihijwe isabukuru y’amavuko ya PDG Brenda Thandi, yishimana n’abashoramari bagenzi be

Ibi bikorwa byombi byasusurukijwe n’Itorero rya Kinyarwanda ndetse n’umuhanzi MK Isacco uba mu Bufaransa nawe ufite inkomoko mu Rwanda.

Itorero rya Kinyarwanda niryo ryasusurukije ibi birori

Reba Video

Umukunzi we nawe yari muri ibi birori
PDG Brenda Thandi kandi yabwiye NONAHA.com ko yishimanye n’abakozi be ndetse n’umukunzi we Mr Hardy wamusabye urukundo bitegura kurushinga mu minsi iri imbere.

Mr KONATE Hardy ni umu Star muri Sport akaba n’umushoramari mpuzamahanga w’umufaransa ukomoka mu gihugu cya Mali i Bamako.