Published Wednesday , on 27 December 2017, 13:32:42 by Christophe Hitayezu

Ishyaka Jean Luc w’imyaka 29 wo mu Kagarama mu karere ka Kicukiro yashyikirijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukuboza moto yatsindiye muri tombola y’abarimo kwitabira imurikagurisha ry’abanyamisiri ribera kuri Petit Stade i Remera.

Mu byishimo byinshi, Ishyaka yavuze ko iyi moto izajya imufasha cyane ajya ku ishuri ndetse no mu ngendo mu buzima busanzwe. Avuga ko yishimye cyane ubwo bamuhamagaraga kuri Noheli bamumenyesha ko yatomboye mu gihe we ngo nta n’icyizere yari afite n’ubwo ngo adakunze gutsindwa.

Ishyaka aherezwa urufunguzo rwa moto yatsindiye

Umubyeyi we Uwimana Leatitia yabwiye NONAHA.com ko yishimiye iyi moto kuko ngo aruhutse amatike yahoraga atanga Ishyaka ajya anava ku ishuri kuko by’akarusho iyi moto idashyirwamo mazutu cyangwa esansi ahubwo ikoresha batiri isharijwa ku muriro w’amashanyarazi.

Natacha Haguma, umuhuzabikorwa w’iri murikagurisha, avuga ko iyi Tombola ari kimwe mu dushya twinshi turi muri iri murikagurisha kandi ko iyi moto ari iya mbere hasigaye indi izahabwa undi munyamahirwe ku Ubunani.

Natasha Haguma, umuhuzabikorwa w’imurikagurisha ry’abanyamisiri

Madame Haguma Asobanura kandi ko uko umuntu arisura kenshi ari ko amahirwe yo gutombora yiyongera kuko itike ye iba yagarutsemo kenshi, anasaba abaryitabira kutibagirwa kwandika amazina na telefone zabo ku itike basiga kuko ari yo ivangwa n’izindi yatombora bagahamagara nyirayo.

Iri murikagurisha ry’abanyamisiri riba mu Rwanda kabiri mu mwaka, kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’abamurika baturutse mu bihugu 7. Ryatangiye tariki 15 Ukuboza 2017 rikazasozwa tariki 31 Ukuboza 2017, itike imwe ikaba igura amafaranga magana atanu y’u Rwanda ari nayo iguhesha amahirwe yo gutombora.