Yanditswe Saturday , Tariki, 25 February 2017. saa 20:51:44 na Christophe Hitayezu

Kuva tariki 11 Mutarama 2017, hatangiye urugendo rwo guhitamo umwari uzaba nyampinga w’u Rwanda 2017, ni igikorwa cyatangiriye mu ntara zose z’igihugu. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017, nibwo 15 bageze ku ijonjora rya nyuma batorwamo uhiga abandi mu bwiza, ubwenge n’umuco nyarwanda, ni mu birori biri kubera mu mujyi wa Kigali, ahazwi nka Camp Kigali muri Kigali Village and Exhibition Center.

Aha turakugezaho amakuru ya buri kanya kugeza ibi birori bisojwe, uko umanuka niko ubona amakuru agezweho.

17:00 Abakobwa bavuye aho bamaze ibyumweru bibiri muri Boot Camp, i Bugesera muri Tulip Hotel, berekeza ikigari aho bagiye gutorwamo uba Miss Rwanda 2017.

Abakobwa baje i Kigali gutorwamo ubahiga

Ahari bubere ibi birori hamaze gutegurwa, mu kanya ni ugutangira igikorwa

Ahabera ibirori hamaze gutegurwa

20:30 Kuri gahunda byari biteganyijwe ko ibi birori bitangira saa kumi n’imwe z’amanywa, kugeza magingo aya ntibiratangira.

20:45 Igikorwa cyo gutora nyampinga w’u Rwanda 2017 kiratangiye

Abakobwa bageze imbere y’abitabiriye iki gikorwa

20:50 Hakoreshejwe Video, Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly, ari kugaragaza ibyo yagezeho mu gihe cy’umwaka amaranye ikamba

21:12 Uyu muhango witabiriwe cyane

21:15 Abahatana babyinnye imbyino za kinyarwanda mu rwego rwo kugaragaza umuco nyarwanda

21:20 Batambuka biyerekana imbere y’abitabiriye uyu muhango

Imodoka iri buhembwe uwegukana ikamba

21:28 Hakurikiyeho kubaza ibibazo abakobwa bahatanira ikamba, uwitwa Mukabagabo Carine ati "Nitsindira ikamba nzateza imbere umuco wo gusoma".

Umutoniwase Belinda avuze ko abaye Miss Rwanda 2017 yakwita ku bana bo mu muhanda, bagasubizwa mu miryango bakarerwa.

Abahatanira iri kamba bose bari guca imbere y’akanama nkemurampaka, buri wese asobanura umushinga afite yumva yakora aramutse yegukanye iri kamba.

22:28 Akanyamuneza ni kose ku bitabiriye uyu muhango

22:45 Icyiciro cyo kubazwa ibibazo cyirarangiye, abagize akanama nkemurampaka bari guteranya amanota

Abagize akanama nkemurampaka. Uturutse ibumoso: Gilbert Rwabigwi, Nsanzabaganwa Straton, Uwamariya Angelique, Mike Karangwa na Miss Rusaro Carine

Depite Bamporiki Edouard na Madamu we bitabiriye uyu muhango

23:06 Abakobwa bahatanira iri kamba bagarutse imbere y’abitabiriye uyu muhango, mu kanya haratangazwa batanu ba mbere bakomeje (ni ukuvuga bane ba mbere mu manota, kongeraho umwe wabarushije gutorwa hakoreshejwe SMS), abandi babe basezerewe

23:20 Umutoniwase Linda niwe watowe cyane kuri SMS, aratambutse muri batanu ba mbere.

Abandi bane ni Iradukunda Elsa, Shimwa Guelda, Queen Kalimpinya na Umuhoza Simbi Fanique

Aba nibo basigaye batorwamo Miss Rwanda 2017

23:40 Aba batanu bakomeje, bari kubawa ibibazo bijyanye n’imishinga buri umwe yavuze yakora atsindiye iri kamba

23:55 Mu gihe hategerejwe ko Miss Rwanda 2017 amenyekana nyuma y’ubushishozi bw’akanama nkemurampaka, hanyuzemo akaruhuko, abitabiriye ibi birori banyurijwemo imbyino za kinyarwanda

Mbere yo gutangaza uwabahize bose, harabanza hatangazwe Miss Popularity, Miss Photogenic, Miss Congeniality na Miss Heritage

00:00 Dufashe undi munsi hatorwa Miss Rwanda 2017, umuhango urakomeje

00:12 Abakobwa bose bagarutse imbere bambaye imyambaro ya Kinyarwanda, mu kanya turamenya uwegukanye ikamba

Miss Popularity : Uwase Hirwa Honorine

Miss Photogenic: Nadia Uwase

Miss Congeniality: Elsa Iradukunda

Miss Heritage: Shimwa Guelda

Kaminuza ya Mahatma Ghandi (Mahatma Ghandi University) y’abahinde yemereye buruse abakobwa bose bageze kuri ’Final’ uko ari 15.

Miss Rwanda ucyuye igihe, Mutesi Jolly, ahawe isoko ryo kujya yamamariza Rwanda Air.

00:28 Harageze ngo tumenye Miss Rwanda 2017, igisonga cya mbere, icya kabiri, icya Gatatu n’icya Kane.

00:30 Umuhoza Simbi Fanique niwe ubaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2017.

Kalimpinya Queen abaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017

Umutoniwase Linda niwe ubaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2017

00:30 Iradukunda Elsa niwe wegukanye ikamaba rya Miss Rwanda 2017

Iradukunda Elsa niwe ubaye nyampinga w’u Rwanda 2017