Published Wednesday , on 1 November 2017, 23:08:42 by Christophe Hitayezu

Abaturage b’uturere twa Kayonza na Rwamagana [nk’uturere Nonaha.com yabashije gusura no kuganiriza kuri iyi ngingo] bavuga ko kuba amahoro n’umutekano ari byo byagaragaye nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika, bituruka ahanini ku kuba abanyarwanda bashyize hamwe.

Mukamurera Verena wo mu murenge wa Mwiri akarere ka Kayonza we avuga ko ahanini bituruka ku mutekano w’igihugu utajegajega muri rusange.

Nkomeje Celestin w’imyaka 50 nawe wo muri Kayonza we agira ati “Ubu dufite ubuyobozi bwiza butekerereza abantu bose, ndetse n’abatari mu ishyaka riri ku butegetsi babafata neza bakabafata kimwe n’abandi nk’abanyarwanda. Twanyuze mu bihe bibi, abantu barahunga, igihugu gicura umwijima, ariko ubu dufite amahoro n’umutekano, mu matora twahisemo ubuyobozi bwiza buha agaciro umuturage”.

Bwana Nkomeje avuga ko n’utari mu mutwe umwe wa politiki nawe babana neza ariko ntibimubuze kuba afite ibanga ku mutima we ry’uwagaruye amahoro mu Rwanda. Avuga kandi ko ashima ko ubu igihugu gifite umutekano utajegajega.

Viviana Mukagatare w’imyaka 61 atuye mu kagari ka Kitazigurwa mu karere ka Rwamagana, avuga ko kubera ibyiza Perezida Paul Kagame yamugejejeho, utaramutoye we amufata nk’udashaka umudendezo w’igihugu, gusa agaragaza ko kuba abanyarwanda baratoye uko uyu mubyeyi yise neza bituruka ku kuba bamaze kujijuka.

Umubyeyi Kabagwira wo mu kagari ka Ntebe mu karere ka Rwamagana avuga ko kuba nyuma y’amatora abanyarwanda barakomeje kugira igihugu gitekanye bituruka ku buyobozi bwiza, yagize ati “Bituruka ku buyobozi bwiza buturinda amacakubiri twanyuzemo, ubu turi abanyarwanda kandi dufite demokarasi isesuye, turatora twisanzuye ntawudusunika, nta gahato kandi igituma amatora yacu atabaye nk’aya Kenya, bariya bandi bari biyamamaje twe bemeye ibyavuye mu matora bemera ko batsinzwe”.

Uwibambe Consolee, umuyobozi w’akarere ka Kayonza ushinzwe iterambere n’ubukungu avuga ko kuba nyuma y’amatora abanyarwanda bararanzwe n’umunezero ariko ahanini yari ashingiye ku kuba yarimo uruhare rwabo, yagize ati “Uburyo amatora yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa habanje ubusabe bw’abaturage, hagaragaramo ubushake bwabo. Buri muntu wese yari afite umukandida abona ko imigabo n’imigambi ye imunyuze”.

Mu bihugu bitandukanye bya Afurika hakunze kurangwa imvururu nyuma y’amatora ahanini zikuruwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwatowe cyangwa kutanyurwa kwa bamwe n’ibyavuye mu matora, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu bike binyuze mu matora y’umukuru w’igihugu agaherekezwa n’umutekano ndetse n’ibyishimo by’abaturage.