Yanditswe Thursday , Tariki, 2 February 2017. saa 12:13:00 na Christophe Hitayezu

Ubwo hizihizwaga umunsi w’intwari z’u Rwanda kuri uyu wa 01 Gashyantare 2017, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Aimable Udahemuka yibukije abaturage ko bagomba guhitamo ibibabereye kandi ko ubutwari buharanirwa.

Ibi Meya yabivugiye mu Murenge wa Rukoma mu Kagari ka Taba mu Mudugudu wa Nyirabihanya ubwo ubuyobozi bw’Akarere bwifatanyaga n’abatuye muri aka gace kuzirikana ibikorwa by’ubutwari bw’abanyarwanda bamwe; bitanze bakagira uruhare mu kurengera inyungu rusange z’abanyarwanda ndetse bemera gutanga ubuzima bwabo.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko ubutwari buharanirwa kuko bisaba kugira ubwitange no kuzirikana ko hari n’igihe ushobora kuhasiga ubuzima ariko ukagera ku ntego wiyemeje. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, yasabye abaturage kuba umwe, kurwanya kandi bakanesha icyo aricyo cyose cyabatandukanya nk’abanyarwanda, bagaharanira kubana neza, bagaca amakimbirane yaba ayo mu miryango cyangwa ayo mu kazi bityo ubumwe bukimakazwa, yagize ati ”kugira umuco w’ubutwari harimo no kuba umunyakuri ukaba inyangamugayo kandi ugaharanira ko ubumwe n’ubwiyunge biganza”.

Umuyobozi w’Akarere yasabye aba baturage gukomeza umuco wo gufatanya, wakumva umuturanyi wawe afite ikibazo buri wese akagira umuco wo gutabarana no guharanira kubana neza mu muryango kuko ari byo byubaka igihugu.

Mu rwego rwo kwimakaza umuco w’iterambere no gusigasira ibyagezweho, Meya Aimable Udahemuka yasabye abayobozi bari muri ibi birori kwirinda amarangamutima mu gushyira mu bikorwa gahunda zigenewe abatishoboye ahubwo bakabigiramo ubunyangamugayo, mu guhitamo abagenerwabikorwa nyabo. Yabibukije kujya batoranya koko abababaye kurusha abandi bakwiye gufashwa; kuko nabyo iyo ubikoze utyo uba ugaragaje ubutwari kuko uba ubaye umunyakuri mu kazi ushinzwe.
Uwari uhagagarariye ingabo muri ibi birori by’umunsi w’intwari mu Karere ka Kamonyi, Major Bayingana Antoine, mu kiganiro cy’ubutwari yagejeje ku bari bitabiriye nawe yagarutse ku butwari bwaranze abana b’u Rwanda mu mateka yabo. Major Antoine Bayingana yibukije ko ubutwari buharanirwa, ndetse ko kugira ubutwari ari ukwiyemeza. Uyu muyobozi w’ingabo yagize ati ”uyu ni umunsi udasanzwe kuko twe nk’abanyarwanda twibuka abitanze batizigamye bahara ubuzima bwabo barengera u Rwanda, ubu tukaba dutekanye dufite amahoro n’iterambere”.

Yakomeje agira ati “kugira ngo ube intwari hari ibyo ugomba kwitaho birimo kugira umutima ukomeye, kwita ku gukunda igihugu cyakubyaye ukazirikana ko ubuzima bwawe bushobora no gusigara muri ibyo bikorwa by’ubutwari ugiye guharanira kandi ukabyemera utyo ukitangira abandi”. Yashimangiye ko intero y’uyu mwaka irebana no guhitamo ibitubereye, bifitanye isano ikomeye no gusigasira ibimaze kugerwaho, abanyarwanda bakihesha agaciro.

Nsekarije Deogratias, umwe mu baturage b’Akagari ka Buguri mu Mudugudu wa Tunza nawe wari witabiriye ibi birori byo kuzirikana intwari, yavuze ko ku munsi nk’uyu ashimishwa kandi aterwa ishema n’uko mu Karere avukamo ka Kamonyi hakomoka intwari y’imanzi nyakwigendera General Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990. Nsekarije yagize ati “nshishikajwe no kuba intwari nk’aba bose bitangiye u Rwanda kandi numva rwose nzaharanira kugera ikirenge mu cy’izi ntwari”. 

Uyu muhango witabiriwe ku gipimo gishimishije kandi mu byiciro byose harimo abakuze, urubyiruko, ababyeyi n’abayobozi batandukanye mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse n’umutekano; bari bitabiriye uyu munsi ngarukamwaka wo kuzirikana ubutwari bw’abanyarwanda.

Nkurunziza Faustin/Kamonyi