Yanditswe Thursday , Tariki, 26 January 2017. saa 12:36:00 na Christophe Hitayezu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 26 Mutarama 2017, nibwo imirimo yo kubaka Umudugudu ntangarugero wa Gatwa mu Murenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi yatangijwe ku mugaragaro. Iyi ni gahunda ya Leta igamije gutuza abanyarwanda ahantu heza bagakurwa mu manegeka; aho bashoboraga kwibasirwa n’ibiza mu buryo bunyuranye.

Uretse kuba kubaka uyu mudugudu bije bikemura icyo kibazo cy’umutekano w’imiryango imwe n’imwe yari ituye mu manegeka; umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Aimable Udahemuka washyize ibuye ry’ifatizo aha hantu mu rwego rwo gutangiza ibikorwa, yavuze ko gutura ku Mudugudu bifite inyungu zikomatanyije kuko ngo iyo abantu batuye hamwe byorohera Leta kubagezaho ibikorwaremezo birimo amazi, imihanda, amavuriro, amashanyarazi n’ibindi.

Meya Udahemuka yagize ati ”baturage ba Ngamba, uyu mudugudu ugiye kubakwa uzabagirira akamaro gakomeye kuko abana banyu ndetse na mwe ubwanyu muzegerezwa ibikorwa by’ibanze kandi bizarushaho kunoza imibanire yanyu kuko iyo abantu baturanye bugufi barushaho kwiyumva nk’abavandimwe”.

Umuyobozi w’Akarere yasabye aba baturage kuzafata neza ibi bikorwa batangiye kwegerezwa birimo amashanyarazi; abizeza ko mu minsi ya vuba n’ikibazo cy’amazi gihari kizakemuka. Muri uyu mudugudu. Uyu muyobozi yavuze ko bazahubaka ivuriro rito, ibyumba by’amashuri ndetse n’inzu y’imyidagaduro kugira ngo bizafashe abazahatuzwa kugira ubuzima bwiza.

Abaturage b’uyu Murenge nabo bashimye iyi gahunda, Gakwerere Bertini ni umusaza ufite imyaka 64 akaba yaravukiye kandi atuye mu Kagari ka Kazirabonde muri uyu Murenge wa Ngamba. Kuri we ngo iri ni iterambere kuko babonaga ari inzozi kuzabona amazi n’amashanyarazi hariya iwabo i Ngamba. Uyu musaza yagize ati ”ndashimira Leta y’u Rwanda ku kuba batekereje kubaka uyu mudugudu kuko mu minsi iri imbere hazaba hamaze kuba umujyi bityo abaturarwanda dukomeze dukataze mu iterambere”.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’urwego rw’inkeragutabara, Colonel Thaddee Gashumba uzakurikirana imirimo yo kubaka uyu Mudugudu ntangarugero wa Gatwa, yijeje abaturage ko ku bufatanye n’urwego rw’inkeragutabara bazakora uko bashoboye kose aya mazu akuzura vuba kandi ameze neza. Yavuze kandi ko abatuye muri iki gice bazakuramo inyungu nyinshi, ngo kuko bashobora kuzatanga akazi ku bantu barenga 500, barimo abafundi ndetse n’abafasha b’abafundi; ibi bikazafasha abazahabwa aka kazi kwikura mu bukene.

Faustin Ntakirutimana/Kamonyi