Published Thursday , on 12 October 2017, 23:29:00 by Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukwakira 2017, i Karongi mu murenge wa Twumba hatangirijwe igihembwe cy’ihinga 2018A ku bahinzi b’icyayi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence watangije iki gihembwe yabanje gufatanya n’abahinzi gutera icyayi mu murima wa hegitari 3, igikorwa cyasojwe no kuganira n’abahinzi ndetse no gusura uruganda rw’icyayi rwa Gisovu.

Mu gikorwa cyo gutera icyayi mu murima mushya wa Ha zisaga 3

Abahinzi baganiriye na NONAHA.com bagarutse ku kuba icyayi ari igihingwa cyibaha amafaranga abafasha mu mibereho yabo ya buri munsi, gusa bagasaba ko ibiciro by’ifumbire byagabanywa cyangwa bagashyirirwaho nkunganire bikava ku mafaranga 480 y’u Rwanda kandi ikanabonekera igihe kuko hari ubwo itinda.

Gusa Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, NAEB, cyo kivuga ko hari byinshi byakozwe, ndetse ko n’igiciro cy’ifumbire cyagabanyijwe ngo kuko ubu abahinzi bayiherewe amafaranga 360 y’u Rwanda, kandi ngo kuko icyayi ari igihingwa ngengabukungu gitanga amafaranga ahagije ku buhinzi bitari ngombwa gushyiraho nkunganire.

Bill Kayonga, umuyobozi mukuru wa NAEB, mu butumwa bwe yasabye ko hashyirwa ingufu nyinshi mu gukorana bya hafi hagati y’abahinzi b’icyayi na ba nyiri inganda zigitunganya kuko hari impinduka nziza nyinshi byazana.

Bill Kayonga, Fulgence Nsengiyumva n’abandi bayobozi bitabiriye iki gikorwa

Amakoperative y’abahinzi b’icyayi yavuze ko bagifite imbogamizi zirimo n’imihanda inyuzwamo umusaruro idatunganyije ndetse n’igiciro cy’umusaruro wabo bavuga ko kikiri hasi, bagasaba ko cyava ku mafaranga 291 y’u Rwanda bagurirwaho ku kilo cy’amababi kikaba nibura 400, gusa banashima ko NAEB ibafasha muri byinshi kandi ko ubu umuhinzi atagihabwa 30% by’umusaruro, ko kuva mu 2016 ahabwa 40% uruganda rugafata 60%.

Umusaza Gatera Anthere yasangije abitabiriye igikorwa uko icyayi cyamuteje imbere, cyimuha umushaha utagira manda

Mu butumwa bwa Nsengiyumva Fulgence, yijeje aba bahinzi guhorwa hafi na Minisiteri ndetse no gukorerwa ubuvugizi ibibazo byose bafite bikabonerwa umuti. Yasabye kandi aba bahinzi gucika ku ngeso mbi yo gukura abana mu ishuri bakajya gusoroma icyayi, anavuga ko amakosa nk’aya n’abahinzi b’umuceri bayakora bakajyana abana kuwirukanamo inyoni kandi umwanya w’umwana ari ishuri.

Nsengiyumva Fulgence aganira n’abahinzi nyuma yo gutera icyayi

Mu Rwanda abahinzi b’icyayi ni 42 840, bari muri Koperative 19, hakaba hari inganda 15 zigitunganya ariko hari n’izindi ebyiri zubakwa zitaruzura. Icyayi cy’amababi u Rwanda rusarura ni T 66 000 intego ngo ni uko muri 2020 hazagerwa kuri T 100 000. Kuri Ha hasarurwa T 7.5 ku mwaka, intego ni ukugeza kuri T 9. Mu mwaka ushize icyayi gitunganyije u Rwanda rwohereje hanze ni T 25 628 kinjiza miliyoni 63,4 z’amadolari.

Umurima w’icyayi - Gisovu