Yanditswe Friday , Tariki, 27 October 2017. saa 17:08:00 na Christophe Hitayezu

Mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abitabiriye umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa wizihirijwe i Rubengera mu karere ka Karongi ku wa Kane tariki 26 Ukwakira 2017, Minisitiri Mukeshimana Gerardine yasabye ababyeyi kugaburira abana babo indyo yuzuye kuko bibarinda kugwingira kandi umwana atagwingira ku mubiri gusa ahubwo anagwingira mu bwenge.

Muri uyu muhango kandi, uyu mu Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yafatanyije n’abahinzi gutera ibishyimbo bikungahaye ku butare mu materasi abaturage batunganyirijwe ku nkunga y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwo, (FAO) ndetse bakanashyirirwamo uburyo bwo kuhira, kimwe mu bahinzi bagaragaje ko byabafashije kuzamura umusaruro kuko ubu bahinga ibihembwe bitatu by’ihinga batikanga kurumbya kubera izuba, ni mu gihe mbere bahingaga ibihembwe bibiri gusa nabwo bacunganwa n’ikirere.

Minisitiri Mukeshimana yafatanyije n’abanyarubengera gutera ibishyimbo bikungahaye ku butare

Kuri uyu munsi kandi Minisitiri Mukeshimana yafatanyije n’abandi bashyitsi bagaburira abana indyo yuzuye banabaha amata nk’urugero rw’uko ifunguro ry’umwana rikwiye kuba rimeze.

Umwana uriye indyo yuzuye akura neza kandi akamenya ubwenge kuko bimufasha gutekereza neza


Abana bari bateguriwe indyo yuzuye, bagaburirwa n’abashyitsi bitabiriye ibi birori


Bahaye abana indyo yuzuye

Buri mwaka Isi yose yizihiza umunsi w’ibiribwa tariki 16 Ukwakira, uyu mwaka mu Rwanda uyu munsi ukaba warizihijwe tariki 26 Ukwakira ufite Insanganyamatsiko igira iti "Gushora imari mu kwihaza mu biribwa n’iterambere ry’icyaro".

Wanabaye umwanya wo kumurika ibimaze kugerwaho mu buhinzi

U Rwanda rwizihije uyu munsi rufatanyije n’imuryango mpuzamahanga irimo FAO, PAM na IFAD.

FAO n’indi miryango mpuzamahanga bifatanyije n’u Rwanda kwizihiza uyu munsi

Umuyobozi uhagarariye FAO mu Rwanda wungirije ushinzwe gahunda, Dr. Otto Vianney Muhinda, yakomoje kuri raporo iherutse gusohoka igaragaza ko abatabasha kwihaza mu biribwa bari bageze kuri miliyoni 815 mu mwaka wa 2016 mu gihe mu mwaka wawubanjirije wa 2015 bari miliyoni 777, uyu munsi ukaba ukwiye kuba uwo kongera ubuvugizi ku gushora imari mu kwihaza mu biribwa n’iterambere ry’icyaro aho 75 by’abaturage batuye.