Yanditswe Wednesday , Tariki, 5 July 2017. saa 12:36:14 na Uwimana Joselyne

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko kuba aka karere kari mu turere dufite ikibazo cy’imirire mibi ku bana biterwa ahanini n’imyumvire y’abaturage ituma batwerere iki kibazo inzara ubusanzwe bwemeza ko itaharangwa.

Abaturage twaganiriye bavuga ko impamvu iki kibazo kikigaragara muri aka karere ari uko hari inzara bityo abana babo bakabura icyo babagaburira kandi kuri bo ngo iki kibazo kigaragara no mu bantu bakuze si mu bana gusa.

Harerimana J. Damascene, umuyobozi w’Akarere ka kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, kuri we ngo asanga ikibazo gihari atari uko akarere gafite inzara ahubwo ari imyumvire kuko ngo ibyo kurya bihari.

Ngo ikigiye gukorwa ni ukwigisha bagahindura imyumvire bafite maze bakita ku bana babo.

Visi Meya Jean Damascene Harerimana (Ifoto: Inyarwanda)
Akarere ka Kayonza kari mu turere 11 twa mbere mu gihugu mu kugaragaraho imirire mibi mu bana, kakaba kari ku kigero cya 42% mu gihe aka mbere ari Nyaruguru gafite 43,7%.