Yanditswe Wednesday , Tariki, 5 July 2017. saa 14:45:50 na Uwimana Joselyne

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri y’imyuga ya VTC Kayonza barashima ko bamaze kumenya kwihangira imirimo kuko aya mashuri yabagiriye akamaro.

Bamwe mubo twaganiriye biga muri iri shuri rya VTC Kayonza, biga gukora inkweto zikozwe mu ruhu, baravuga ko bishimira ko bamaze kumenya gukora inkweto zikajyanwa mu isoko kandi zikabona abaguzi.

Mukeshimana Clementine ni umunyeshuri wiga muri iri shuri rya Agakiriro VTC, yagize ati "Aha niga hamfitiye akamaro kanini cyane kuko mpakura ubumenyi, dore nk’ubu twiga gukora inkweto mu ruhu kandi mu byukuri maze kubimenya kuko inkweto ya mbere nakoze nayigurishije ibihumbi 12000 kandi ariyo ya mbere, ubwo rero urumva ko bimfitiye akamaro".

Undi nawe twaganiriye witwa Habagusenga Ezira, yagize ati "Nkajye nihereyeho nabaga mu muhanda ndi nka mayibobo ariko iri shuri aho riziye nabashije kwiga umwuga uzamfasha mu bihe biri imbere kuko nzi gukora inkweto neza kandi nkaba nazishyira ku isoko zikabona abaguzi".

Gusa aba bana bakomeza bavuga ko bagifite imbogamizi zo kuba nta bikoresho bafite kuko ngo bafite imashini imwe ikora inkweto yabugenewe kandi itsinda rimwe ryigamo abanyeshuri 40, izindi ni izo bifashisha ariko zitabugenewe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buravuga ko iri shuri rifasha abantu beshi kuko nabakuze nabo barabyemerewe ariko by’umwihariko urubyiruko.

Harerimana J Damascien ni umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abatura mu karere ka Kayonza, yagize ati "Ririya shuri twarishyizeho kugira ngo rifashe abatuye aka karere by’umwihariko urubyiruko, tubona rero ritanga umusaruro kuko bitabiriye ari beshi kandi barabyumva baranabikunda".

Harerimana J. Damascene, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abatura mu karere ka Kayonza
Ku bijyanye n’ibikoresho bidahagije, Bwana Hererimana yagize ati "Icyo kibazo turakizi kandi dufite abaterankunga bemeye kudufasha tugiye gufatanya kigakemuka kuko ntabwo twatekerezaga ko baza bangana kuriya, gusa twagize amahirwe barabyitabira, ubwo rero ntabwo twari kubasubizayo ahubwo tugomba gushaka ibikoresho bihagije.

Muri aka karere ka Kayonza harimo amashuri y’imyuga agera kuri ane, muri iyi VTC Agakiriro hakaba higamo abanyeshuri biga imyuga itandukanye bagera kuri 200.