Published Sunday , on 6 August 2017, 15:51:49 by Uwimana Joselyne

Bamwe mubaturage batuye mu murenge wa ndego ho mu karere ka kayonza baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cya maralia kuko ngo usanga buri rugo haba harimo umuntu uyirwaye.

Abaturage bo mu murenge wa ndego baravuga ko bahangayikishijwe n’iki kibazo mu murenge wabo bakaba basaba ubuyobozi ko bwabafasha kubona inzitiramibi zihagije ndetse bakanabaterera imiti mu mazu yabo kuko ngo aribyo byabafasha guhangana na cyo.

Sibomana Faustin ni umujyanama w’ubuzima mu kagari ka karambi, yagize ati “Mu mpera za Kamena twapimye abarwayi 152 ariko muri bo 120 twasanze ari mararia barwaye”.

Aha akaba ariho abaturajye bahera basaba ubuyobozi bw’akarere ko batererwa imiti mu mazu kuku ngo aribwo buryo bumva bwabafasha guhashya iyi ndwara ya maralia.

Twegereye ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza kavugwamo iki kibazo cya maralia, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yabaturage Harerimana Jean Damascene avuga ko iki kibazo cyizwi.

Bwana Harerimana yagize ati “Iki kibazo turakizi ko gihangayikishije abaturange ariko twagifatiye ingamba kuko duteganya guha inzitiramibu imiryangi itarayibonye na none kandi ubu turi gufatanya n’ibitaro bya Rwinkavu kuvura abantu bafite indwara ya maralia mu rwego rwo guhangana nayo”.

Ku bijyanye no kubaterera imiti mu mazu, avuga ko akarere kabisabye Minisiteri y’Ubuzima kakaba kagitegereje igisubizo kuko ngo batereye utundi turere twegeranye na Kayonza.

Akarere ka kayonza kari ku kigero cya 43% ku bwiganze bwa maralia, kakaba kaherukaga gutererwa umuti wica imibu mu mwaka wa 2012 mu gihe utundi turere duturanye nka Nyagatare, Rwamagana na Bugesera two twamaze gutererwa imiti.
Joselyne uwimana .