Yanditswe Saturday , Tariki, 22 July 2017. saa 18:30:53 na Christophe Hitayezu

Nyuma ya Nyagatare na Gatsibo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga, umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame ageze mu Karere ka Kayonza aho akomereje igikorwa cyo kwiyamamaza.

17:49: Paul Kagame asoje asaba abanyakayonza gukomeza ubufatanye. Iki gikorwa cyikaba gihise gisozwa n’indirimbo zamamaza uyu mukandi.

Paul Kagame: Banyakayonza ndabasaba ngo mu myaka 7 izakurikira tariki 4 Kanama izabe iy’ubufatanye mu mutekano usesuye. Ibisigaye ari abanyarwanda bagiye cyera nibagaruka basange u Rwanda atari rwa rundi bigeze bamenya. Dukeneye gutera imbere, dukeneye ko abana bacu biga, ko bagira ubuzima bwiza, dukeneye ko buri munyarwanda agerwaho n’ibimukwiye akamererwa neza.

Paul Kagame: Ufashe FPR rero n’abayoboke bayo ukongeraho n’ayo mashyaka 8 yemeye gufatanya na FPR, urumva ko inama yarangiye cyera, ibindi ni umugenzo tugomba kubahiriza tukabikora mu mucyo.

Paul Kagame: FPR n’ubundi imigamigambi yayo ni ibyo byose navugaga, FPR irakomeye, ikomezwa kandi no kurushaho kubana n’abandi banyarwanda bo mu yandi mashyaka ya Politiki uko ari 8 twakomeje kubana kugeza ubu.

Paul Kagame: Igihugu cyacu aho kivuye, aho kigeze ubu, ni mwebwe, ni ubufatanye, ni ibikorwa birimo abanyarwandakazi, birimo abasore n’inkumi b’u Rwanda, turashaka gukomeza ibikorwa byiza biduteza imbere tukubaka umusingi ukomeye. Igihugu cyacu cyigakomera ntikinyeganyege. Abashaka kukinyeganyeza bakabimenya kare ntibirirwe bapima, abo ntabwo tubatakazaho umwanya. Twe turashaka gukora, turashaka gukorera hamwe, tukiteza imbere, turashaka imiyoborere myiza, ubutabera, umutekano, turashaka demokarasi ishingiye ku byifuzo by’abanyarwanda.

Paul Kagame: Mwansabye gukomeza kubabera umuyobozi narabyemeye. None se mwabisaba nkabyemera hanyuma hakavamo utenguha undi!. Itariki 4 rero Kanama ni ukuzinduka izuba rikajya kuva twarangije, ababara amajwi tukaba aribo dusigira umurimo wabo, bo bizabatwara umwanya munini kuyabara kurusha twe gutora.

Paul Kagame: Banyakayonza rero, turabifuriza ibyiza gusa gusa, kandi turabasaba ngo dukomeze dukore, dukore neza, abashoramari bazakomeza kuza gushora imari hano. Banyakayonza duhaguruke, dukore dutere imbere, dukorere mu bumwe, mu mutekano, dukore tugere ku majyambere.

Paul Kagame: Ubu rero uyu muhanda wari umaze kwangirika, ubu urimo gukorwa guhera Kagitumba kugera ku mupaka wacu na Tanzaniya, ibikorwa byaratangiye biri hafi kugera hano. Umuhanda mwiza munini uzarushaho guteza imbere Kayonza.

Paul Kagame: Ibyo mumaze kugeraho ni byinshi, Kayonza yahoze ari agasanteri gato imodoka zinyuramo zikabatera ivumbi, ariko ubu iragenda iba umujyi. Ndetse bidatinze ari Kayonza na Rwamagana birimo kugenda biba umujyi munini uruta n’umurwa mukuru.

Paul Kagame: Kayonza turabifuriza ko mwakomeza mugatera imbere, yewe by’umwihariko turi n’abaturanyi niyo mpamvu nje kubasuhuza ku mugoroba.

17:34: Paul Kagame atangiye kugeza ijambo ku bamushyigikiye bitabiriye iki gikorwa, atangiye abashimira ko bihanganye kandi bakeye banabukereye.

Paul Kagame akomeje kugaragarizwa urukundo n’abaturage

17:30: Ushinzwe ibikorwa byo Kwamamaza, Uwacu Julienne, niwe uhawe ijambo arimo kuvuga muri make ibyo Kayonza yagezeho babikesha ubuyobozi bwa Paul Kagame.

17h12: Paul Kagame ageze ku kibuga cya Mukarange mu karere ka Kayonza aho yakiriwe n’ibihumbi by’abanyakayonza, nyuma yo kubasuhuza hari kuririmbwa indirimbo ya FPR Inkotanyi.