Yanditswe Tuesday , Tariki, 11 July 2017. saa 19:32:55 na Uwimana Joselyne

Muri gare ya Kayonza hagaragaramo ikibazo cy’ubwiherero bukoreshwa ariko bukaba bumaze imyaka irenga ibiri nta mazi bugira.


Ubwiherero bwa gare ya Kayonza
Umwe mu bo twaganiriye ukuriye ibikorwa by’isuku muri iyi gare ya kayonza yatubwiye kuri iki kibazo agira ati "Maze imyaka irenga ibiri nkorera muri iyi gare ariko nta mazi nigeze mpabona, iki ni ikibazo kiduhangayikijishe kuko gukora isuku muri ubu bwiherero bitugora cyane kuko nta mazi abamo kandi namwe murabibona, ni ubwiherero bwicarwaho ubwo rero na mwe murabona ko bwanatera abantu indwara, tukaba dusaba ubuyobozi ko bwadukemurira iki kibazo".

Yakomeje agira ati "Iki kibazo cyacu twakigejeje kuri WASAC ariko ntiyagira icyo idufasha kuko batubwiye ko ikibazo cyatewe na rwiyemezamirimo none yaragiye kandi niyo tubajije batubwira ko tugomba kuzana fagitire kandi ntawe uzi aho yayishyize".

Ubwiherero bukoreshwa ni ubu
Naho ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwo buvuga ko iki kibazo ari ubwa mbere bucyumvise, ariko ko bugiye kugikurikirana.
Harerimana J Damascien, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza yabaturage aravuga ko atari azi iki kibazo ariko ko bagiye gukirikirana, yagize ati "nibwo bwa mbere mbyumvise ntabwo numva ko ahantu hahurira abantu benshi nka hariya haba nta mazi ahari, ni ikibazo ariko ngiye kugikurikirana ndebe ko cyacyemuka bakabona amazi meza hakagaragara isuku".

Harerimana J. Damascene, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abatura mu karere ka Kayonza
Gatera Syliver, ni umuyobozi wa WASAC mu karere ka Kayonza na Rwamagana, we yagize ati "Ikibazo cyabo bari bagifitanye na rwiyemezamurimo ariko twebwe ntacyo dufitanye bazandike basaba amazi tuzayabaha kuko urwandiko banditse mbere nari ntaraza ntarwo twabonye".

Ikibazo cy’amazi mu karere ka kayonza ni kimwe mu bibazo bihangayikishije abaturage batuye muri aka karere kuko nibura ijerekani y’amazi igura amafaranga magana abiri y’u Rwanda.