Yanditswe Friday , Tariki, 24 March 2017. saa 20:39:00 na Jean Claude Muvunyi

Mu biganiro Perezida Uhuru Kenyatta yaraye agiranye na Perezida wa SomaliaMohamed Abdullahi Farmaajo ubwo uyu wa Somaliya yasuraga Leta ya Kenya bwa mbere, bahise bemeranya kongera gusubukura umubano Kenyatta ahita atangaza ko bitarenze ibyumweru bibiri indege zo muri Kenya zizasubukura ingedno zagiriraga muri Somaliya.

Aba bayobozi bemeranyijwe ko bagiye kugirana ubufatanye mu mutekano, ishoramari , ingendo z’indege, uburezi ndetse n’ubuvuzi.

Ibi byongeye kuba nyuma y’aho ingendo zo mu kirere hagati y’ibi bihugu zari zahagaraitswe mu rwego rwo kwirinda umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab.

Kenyatta yatangaje ko bagiye guhita bafungura imipaka ibiri harimo uwa Dobley-Libol ndetse n’uwa Mandera –Bulahawa.

Yagize ati” Iyi mipaka izoroshya imigenderanire y’abaturage b’ibihugu byombi ndetse n’ubucuruzi”.

Perezida wa Somaliya akaba yishimiye uku kongera kugirana umubano mwiza na Kenya ngo kuko asanga bigiye kuzahura ubukungu bw’ibihugu byombi ndetse n’umutekano wo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Nyuma y’ibi biganiro , Leta ya Kenya yahise yemerera iya Somaliya guha amahugurwa abakozi 500 ba Somaliya harimo barium 200 , abaganga 200 ndetse n’abayobozi 100 kugira ngo Somaliya irusheho kwigira.

Muvunyi Jean Claude